Ntazindi kasike zizongera kwinjira mu gihugu hadapimwe ubuziranenge bwazo

Ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge RSB cyatashye ku mugaragaro laboratoire izajya yifashishwa mu gusuzuma ubuziranenge bw'ingofero zambarwa n’abari kuri moto (Casque), bakaba bavuga ko izari zisanzwe zizakomeza gukoreshwa mu gihe hataraboneka izujuje ubuziranenge ku isoko ryo mu Rwanda ariko bakanavuga ko ntazindi zizongera kwinjira mu gihugu hadapimwe ubuziranenge bwazo.

kwamamaza

Nyuma yuko ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge RSB kibonye ko ingofero zikoreshwa kuri moto zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda zitujuje ubuziranenge, hashyizweho laboratoire izajya ifasha iki kigo gupima ingofero zizewe mu kurinda abagenda kuri moto.

Bamwe mu bamotari bahawe izi ngofero ku ikubitiro baganiriye na Isango Star bavuga uko babyakiriye.

Umwe ati "uburyo nayibonye, ni kasike nziza irajya mu mutwe ukumva ko ifashe mu mutwe neza, nta kongera kugenda uyifashe, ababiteguye bafite uburyo bazabitugezaho byihuse, icyo nashishikariza bagenzi banjye bagendana n'ibigezweho, niba ari kasike zujuje ubuziranenge ni ukubyubahiriza twese natwe tukaba dusa neza na kasike zisa neza".         

Murenzi Raymond, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) yavuze ko hazakomeza gukoreshwa ingofero zisanzwe ariko ntazindi zizongera kwinjira mu Rwanda zidakorewe isuzuma.

Ati "izihari aho tugeze ubungubu zizakomeza gukoreshwa gusa izizagenda ziza gahoro gahoro zivuye mu mahanga zizanywe mu gihugu zigomba kuba zujuje ubuziranenge kuko ibyari bikenewe yaba ari laboratoire yaba ari amabwiriza y'ubuziranenge byamaze gushyirwaho kandi ubu dushobora no kubikoresha".

Akomeza agira ati "laboratoire dufite uyu munsi ishobora gupima ubuziranenge, dushobora gupima ingofero nyinshi zishoboka, nko kumunsi birashoboka ko dushobora gupima izirenze 30 cyangwa 40, abazajya bazana izo ngofero mu gihugu tuzajya tubanza turebe ngo ese izo agiye kuzana zujuje ubuziranenge bityo tumuhe uburenganzira bwo kuzana n'izindi zisa na zazindi zemejwe muri laboratoire".                  

Dr. Gasore Jimmy, Minisitiri w'ibikorwarezo avuga ko leta y'u Rwanda ifatanyije n'abandi bafatanyabikorwa bazafatanya mu gutuma ingofero zujuje ubuziranenge ziboneka ku isoko ry'u Rwanda.

Ati "iyi laboratoire izadufasha muri urwo rugendo gupima ingofero nshya zinjiye mu gihugu uko ibihe biza ingofero zose zinjira mu gihugu zizaba zujuje ubuziranenge, hanyuma icyiciro cya 2 nacyo ni urundi rugendo rwo gusimbuza izisanzwe, mu kwezi kwa 5 twaguze icyiciro cya mbere cy'ingofero zirenga 1000 tuziha abamotari, uyu mwanya nabwo dufatanyije n'abashyitsi dufite mu gihugu batwemereye izindi ngofero, tuzakomeza turebe ubushobozi bwa leta ndetse n'abafatanyabikorwa uko ibihe bihita tugende dusimbuza n'ingofero zisanzwe mu gihugu zitujuje ubuzuranenge".   

Iyi laboratoire ipima ubuziranenge bw'ingofero zikoreshwa kuri moto niyo ya mbere yubatswe ku mugabane wa Africa.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Dec 12, 2024 - 10:18