Hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha mu gukemura ibibazo by’abaturage (amafoto)

Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yatangije urubuga rw’ikoranabuhanga rwiswe “Mbaza” rugamije kwihutisha, gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage mu mucyo no mu buryo bunoze, mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi no gukemura imbogamizi zigaragaraga mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze.

kwamamaza

Itangizwa ry’uru rubuga ryabereye mu bice bitandukanye harimo no mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali ku wa kabiri. Ku wa 27 Mutarama (01) 2026. Urubuga rwa "Mbaza" rwitezweho gufasha abayobozi n'abaturage mu kunoza imitangire ya serivisi, by’umwihariko kwandika, gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage.

Uru rubuga kandi ruzajya rufasha kumenya ibibazo byose byabajijwe, aho bigeze bikurikiranwa, ibyakemutse n'ibitarakemuka, ibireba izindi nzego n'ibindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko urubuga rwa “Mbaza” ari intambwe ikomeye Igihugu giteye mu kubaka imiyoborere ishingiye ku mucyo, kubazwa inshingano no guha abaturage serivisi zibegereye kandi zinoze.

Yagize ati: “Ni sisiteme izadufasha kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage, ibike neza amakuru ajyanye n’ibibazo byatanzwe, kandi iteze imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo, kubazwa inshingano no gutanga serivisi nziza ku baturage.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko uru rubuga ruje gushimangira icyerekezo cy’igihugu cyo kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zose z’imiyoborere. Yagaragaje ko “Mbaza” izafasha kumva no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Yagize ati:"Mbaza ni ikimenyetso cy’imbaraga u Rwanda rushyira mu kwimakaza ikoranabuhanga, by’umwihariko humvwa kandi hagakemurwa ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko mu mikorere isanzwe, inzego z’ibanze zahuraga n’imbogamizi zirimo kubura amakuru ahagije ku bibazo by’abaturage ndetse n’uko abaturage batamenyaga aho ibibazo byabo bigeze bikemuka.

Yasobanuye ko “Mbaza” igiye gukemura izo mbogamizi, ikorohereza abayobozi n’abaturage gukorana neza.

Amwe mu mafoto yo gutangiza Mbaza muri Nduba:

 Jan 28, 2026 - 08:58