
Hatangijwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abakinnyi gushora ku isoko ry'imari n'imigabane
Mar 5, 2026 - 15:16
Abafanyabikorwa b'Isoko ry’imari n'imigabane mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo batangije ubukangurambaga bwihariye bugamije gushishikariza abakinnyi kwitabira isoko ry’imari n'imigabane ry'u Rwanda nk'abashoramari bafite ubumenyi.
kwamamaza
Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu mahugurwa yo kumenyekanisha isoko ry'imari n’imigabane ari yitabiriwe n'abafatanyabikorwa mu rwego rwa siporo, hibandwa ku mahirwe abakinnyi nk'abashoramari babona binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane mu gihe kirambye.
Ayo mahugurwa yagarutse ku buryo ibicuruzwa biri ku isoko ry'imari n’imigabane bishobora gutanga amahirwe yo kwizigamira no gushora mu buryo buhamye kandi burambye, gufata ibyemezo by’imari biboneye no kugira umutekano w’imari w'igihe kirekire, cyane ku bakinnyi aho imyaka baba bafite bakorera amafaranga menshi ishobora kuba mike bitewe n’imbaraga bakoresha mu kazi bakora umunsi ku munsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe, atangiza ubu bukangurambaga, yavuze ko abakinnyi bakeneye ubumenyi bufatika mu kwicungira imari no gushora ku giti cyabo kugira ngo bafate ibyemezo bibafasha gutangira urugendo rw’ishoramari mu gihe bakiri mu mwuga ndetse na nyuma yaho.
Yagize ati: "Abakinnyi bamara imyaka myinshi bakoresha imbaraga z’imibiri yabo kandi bitwara neza mu mwuga mwiza bakora no mu marushanwa. Ni ingenzi ko bubaka ejo hazaza habo mu by'imari bakoresheje uwo mwete n'uwo murava. Turashishikariza abakinnyi kwizigamira no gushora imari binyuze mu isoko ry'imari n’imigabane ry'u Rwanda, nk'inzira ifatika yo kwitegura ubuzima nyuma y'amarushanwa no kugira uruhare mu guhindura ubukungu bw’igihugu."

Umuyobozi Mukuru w'isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (RSE), Pierre Célestin Rwabukumba, yavuze ko iyi gahunda ishingiye ku bufatanye n'inzego za siporo muri rusange mu Rwanda mu gufasha abakinnyi ko babona uburyo bwizere bwo kuzigama no gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane.
Rwabukumba, yavuze ati: "Ubutumwa bwacu burasobanutse ni uko abakinnyi bashobora guhindura ubuzima bwabo bw’ejo hazaza uyu munsi bubaka umusingi uhamye bashora imari mu bicuruzwa by'isoko ry'imari n’imigabane bigenzurwa kandi byemewe. Kugana iri soko bashora buhoro buhoro bitanga icyizere gishingiye ku mikorere y’isoko, aho abakinnyi bazabona inyungu mu gihe bagikina ndetse na nyuma y’imyaka yabo yo gukina."
Abakinnyi bishimiye ubu bukangurambaga, bavuga ko bihuye neza n’ibyifuzo byabo mu kurushaho kwiteza imbere. Bavuze ko kugana iri soko bizabafasha gutegura ejo hazaza nyuma ya siporo, kubona inyungu ku ishoramari ryabo ku ishoramari mu buryo bwizewe.

Aya mahugurwa yabaye mu gihe urwego rwa siporo mu Rwanda rukomeje kwaguka, kandi hakiyongeraho kwita cyane ku mibereho myiza y'abakinnyi mu by’imari.
CMA n'abafatanyabikorwa bayo bavuze ko kongera ubumenyi mu by’imari mu buryo buhoraho ku bakinnyi bibafasha kubona amahitamo yemewe kandi agenzurwa yo gushora imari, bizaba ingenzi mu gufasha abakinnyi gufata ibyemezo biboneye mu by’ubukungu ndetse no kubona amahirwe atangwa n'isoko ry'imari n’imigabane ry'u Rwanda.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


