
Hatangijwe ikigo kizajya gitanga serivise z'ubuhuza mu gukemura amakimbirane
Aug 29, 2024 - 08:57
Kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda hafunguwe ikigo cyiswe ADR Center (The Alternative Dispute Resolution Center) kizajya gitanga serivisi z’ubuhuza mu gukemura amakimbirane ndetse kikanatanga amahugurwa ku bijyanye n’inzira y’ubuhuza. Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda ivuga ko iki kigo kitezweho kongera umubare w’imanza zikemurwa mu bwumvikane hatisunzwe inkiko.
kwamamaza
Kuba iki kigo kizajya gitanga serivisi zo guhuza abantu bagakemura amakimbirane yabo hatabayemo kugana inkiko nibyo Minisitiri w’ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel aheraho avuga ko amakimbirane adakwiye kugira uwo atera ubwoba mu gihe hari uburyo bwiza bwo kuyakemura kandi bwunga abayagiranye.
Ati "amakimbirane muri sosiyete ntabwo akwiye kudutera ubwoba icyadutera ubwoba nuko twabura uburyo bwo kuyakemura, naho ubundi amakimbirane umuntu yavuga ko ari kimwe mu biranga sosiyete ziba zitera imbere uko mutera imbere niko amakimbirane yiyongera, iyo abantu bagiye batekereza ku buryo bwo kuyakemura mu buryo bwiza, mu buryo bufasha abantu kubunga bifasha sosiyete ikagumya itera imbere, iyi ni imyumvire dukwiye kugira nk'abanyarwanda yuko dukwiye kujya dukemura amakimbirane twagize tutarinze kujya munkiko".
Bwana Mutabazi Harrison, umuvugizi w’inkiko mu Rwanda agaragaza ko inzira y’ubuhuza usibye kuba ihuza abagiranye amakimbirane inarengera ubukungu butikirira mu nkiko.
Ati "dufite ingero nyinshi cyane, mu manza hafi 2500 hari zimwe zifite agaciro ka miliyari ziri hejuru ya 7 z'amanyarwanda, ayo ni amafaranga menshi cyane yari kuzamara imyaka hafi irenga 5 ari mu nkiko mu bubiko bw'inkiko aburana ariko byarashojwe, byararangijwe ubu agaruka mu bukungu bw'igihugu abantu bakaba bayakoresha".
Niyomugaba Joyeuse yagiranye amakimbirane n’uwo babyaranye ubwo yabuzwaga uburenganzira afite ku mwana we, ahitamo kugana inzira y’ubuhuza, ubu arishimira ko yakemuriwe iki kibazo bidasabye kujya mu nkiko kandi akaba abanye neza n’uwo bari bafitanye ikibazo.
Ati "baraduhamagaye twembi baratuganiriza baraduhuza kuko twumvaga ko bidashoboka, twumvaga inzira yonyine ishoboka ari ukujya mu nkiko ariko byarangiye tutagiye mu nkiko ikibazo gikemuka neza mu mahoro kandi gishyirwa mu bikorwa nkuko twari twabyumvikanye, ubu tubanye neza cyane nta kibazo ibibazo byose twari dufite byararangiye, ikibazo cy'umwana narimfite cyarakemutse kuko umwana muri ibi biruhuko yaraje".
Mu mwaka w’ubutabera ushize 2023/2024 hakoreshejwe inzira y’ubuhuza hakemuwe mu bwumvikane imanza zirenga 2500, iki kigo cyiswe ADR Center kitezweho kuzakuba kabiri uyu mubare, bikazagabanya ubucucike bw’imanza zamaraga igihe mu nkiko zitarakemurwa kandi n'abagiranye ibibazo batarabona ubutabera.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


