Ababyeyi barasabwa gufasha abana kwitegura neza ibizamini ndetse bakanabafasha kuruhuka

Kuri uyu wa mbere mu gihugu hose hatangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza. Atangiza ibi bizamini ku mugaragaro Minisitiri w’uburezi, Gaspard Twagirayezu yasabye ababyeyi gufasha abana kwitegura neza ibizamini ndetse bakanabafasha kuruhuka.

kwamamaza

Ni ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa mbere, aho Minisiteri y’uburezi igaragaza ko uyu mwaka byateguwe neza ugereranyije n’imyaka yabanje ndetse byitezwe ko n’umusaruro uziyongera.

Minisitiri Gaspard Twagirayezu ati "uyu mwaka wagenze neza, guhera muyindi myaka yashize twagendaga tugira ibibazo bya covid aho abanyeshuri hari igihe batigaga ariko uno mwaka nta kibazo kidasanzwe tukaba twizera ko aba banyeshuri bose bateguwe neza kandi ko ibizamini bari bukore bizagenda neza, twizera ko uno mwaka tuzabona ibirenze ibyo twabonaga mu myaka ishize".

Mu gukomeza kwitegura neza mu gihe cy’ibi bizamini kandi Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu asaba ababyeyi gufasha abana kuruhuka neza no kugera ku ishuri ku gihe kuko biri mu byazamura imitsindire yabo.

Ati "ababyeyi icyambere tubasaba ni ugufasha abanyeshuri kugerera ku ishuri ku gihe kugirango ibizamini bitangirire ku gihe, iki ni ikizamini gikorwa rimwe mu mwaka bikaba bisaba ko abanyeshuri bakitegura kandi bakagikora neza, ikindi ni ukubafasha kwitegura bari mu rugo bakitegura bagasubiramo ariko bakanaruhuka kubera ko no kuruhuka nabyo ni ingenzi kugirango babe bashobora gukora ibizamini byabo neza bitonze".  

Ibi bizamini bya leta bisoza amashuri abanza by’umwaka w’amashuri 2023/2024 byatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 08 Nyakanga, biri gukorwa n’abanyeshuri 202,999 harimo abahungu 91,189 ndetse n’abakobwa 111,810 bikaba biri gukorerwa kuri santere z’ibizamini zatoranyijwe 1,118 mu gihugu hose.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jul 9, 2024 - 07:55