Hatangijwe gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya itamara igihe mu kirere

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA cyatangije gahunda izafasha kugabanya imyuka ihumanya, itamara igihe mu kirere. Ni gahunda yitezweho kuzatanga imirongo migari y’uburyo bwo kurwanya iyi myuka mu bice by’imirimo bitandukanye harimo n’ubuhinzi, ndetse ikazafasha gushyiraho ingamba zo guhashya iyo myuka muri gahunda z’iterambere rirambye hagamijwe gukomeza kurengera ibidukikije.

kwamamaza

Iyi gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ariko itamara igihe mu kirere, ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA kivuga ko igamije kurebera hamwe uko iyo myuka ihumanya ishobora kugabanywa cyangwa ikaba yanabyazwa umusaruro mu bundi buryo nkuko Faustin Munyazikwiye umuyobozi mukuru wungirije wa REMA abigarukaho.

Ati "twahuje abantu batandukanye baba abakora mu bushakashatsi, baba abakora mu bice bitandukanye byunganira ubukungu bw'igihugu, ibyo bice bitandukanye by'ubukungu bwacu aribyo bivamo iyo myuka, niba tuvuga ngo uyu mwuka urava mu myanda ibora irunze ahantu hatandukanye noneho tukarebera hamwe ni iki twakora kugirango ducunge neza ya myanda yacu ibora hato gaze aho kugirango tuyohereze mu kirere yangize ikirere ahubwo ibe yabyara amashanyarazi n'ibindi bitandukanye".     

Abakora mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, nabyo biri mu bitanga imyuka ihumanya ariko idatinda mu kirere, bavuga ko iyi gahunda bayitezeho kuzazana ikoranabuhanga nk’irisanzwe rikoreshwa mu bindi bihugu byateye imbere ryifashishwa muri iyi mirimo nkuko Dr. Mudakangwa Stephan ukora mu muryango uteza imbere ubuhinzi n’ubworozi abivuga.

Ati "mu bindi bihugu hari ukuntu bahinga batangirije ikirere, hari za tekinoloji zitandukanye, twajya inama y'ukuntu twarwanya ibyuka bituruka mu buhinzi n'ubworozi bishobora kujya kwangiriza ikirere, hari tekinoloji zitandukanye zakoreshwa mu buhinzi n'ubworozi zitangije ikirere".  

Faustin Munyazikwiye wa REMA , akomeza avuga ko nubwo iyi myuka yangiza itamara igihe mu kirere ariko ifite ubukana kurusha indi isanzwe.

Ati 'iyo dufashe nk'umwuka wa metane ufite ubukana bwo gushyushya ikirere inshuro 21 kurusha umwuka wa carbon, umwuka wa carbon tuwubara ko ari kuri rimwe, niba umwuka wa gaze metane ufite 21 ufite ubukana bwo kuba washyushya ikirere inshuro 21 ugereranyije n'umwuka wa carbon, ni imyuka idatinda mu kirere ariko ifite ubukana bwinshi igomba kwitabwaho tukayigabanya".    

Iyi gahunda yo kugabanya iyi myuka ihumanya ariko idatinda mu kirere, yitezweho kuzatanga imirongo migari y’uburyo bwo kurwanya iyi myuka mu bice by’imirimo bitandukanye harimo n’ubuhinzi, ndetse ikazafasha gushyiraho ingamba zo guhashya iyo myuka muri gahunda z’iterambere rirambye hagamijwe gukomeza kurengera ibidukikije.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jul 3, 2024 - 08:44