Hatangije umushinga ugamije gusesengura no gukurikirana ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Guverinoma y’ u Rwanda ibinyujije muri minisiteri y’ibidukikije no mu kigo cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) yatangije umushinga uzafasha u Rwanda gukusanya amakuru ,kuyasesengura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

kwamamaza

Aya masezerano u Rwanda rwayagiranye n’umuryango Akademiya 2063, ari nawo uzakora ubwo bushakashatsi butanga ayo makuru.

Ubusanzwe u Rwanda rwiyemeje ko mu mwaka wa 2030 ruzaba rwaragabanyije ingano y’imyuka ihumanya ikirere ingana na 38%. Ni intego u Rwanda rwihaye ku rwego mpuzamahanga nk’uruhare rwarwo mu nguhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ ibihe.

Ibi ni bimwe mu byatumye u Rwanda rufata ingamba rusinya amasezerano mpuzamahanga, ndetse runagaragaza ibikorwa bitandukanye rugomba gushyira mu bikorwa kugirango iyo ntego igerweho.

Binyuze mu kigo REMA, mur’iki gihe u Rwanda rwatangije umushinga wo gukusanya amakuru ajyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ni amasezerano u Rwanda rwagiranye n’umuryango Akademiya 2063, ari nawo uzakurikirana uwo mushinga.

Ku ruhande rwa Munyazikwiye Faustin; umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo REMA, avuga ko uyu mushinga uzatuma ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba bizanjya bishingira ku bipimo nyabyo kandi bihuriweho.

Yagize ati: “ari umushinga wandika ukeneye amakuru. Ukeneye kuvuga ngo nindamuka nteye ibiti bingana gutya nzagabanya imyuka ingana gutya. Ariko kugira ngo ugaragaze imyuka uzagabanya ni uko ugaragaza iyo usanzwe ufite.”

“ibyo byose rero bizava mur’uyu mushinga nibyo bizadufasha kugira ngo ayo makuru y’ingenzi tuzaba twamaze gukusanya mur’ubwo bufatanye azajye afasha abarimo gukora imishinga n’abakorana n’abaterankunga bagiye kuzana ayo mafaranga yo gushyira mur’izo ngamba twihaye, babone ibipimo nyabyo bagenderaho.”

“hari noneho no kuvuga ngo ese ya mishinga runaka yatewe inkunga yageze ku ntego yarigamijwe? Ibyo nabyo ntushobora kubigeraho udafite ya makuru y’ibanze ariyo bwa bufatanye buzadufasha kwegeranya no gusesengura ku buryo tuzaba dufite amakuru nyayo kandi twemeranyaho twese.”  

Haba ubushobozi bw’amafaranga cyangwa ingamba zishyirwaho n’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika n’ u Rwanda rurimo ntibihangije. Nyamara Uyu mugabane niwo uhura n’ ingaruka zikomeye zituruka ku mihindagurikire y’ibihe.

Impamvu nyamukuru bavuga ko uyu mushinga uzafasha mu kuzamura ubwo bushobozi ahari intege nke.

Dr. Getaw Tadesse; umuyobozi mukuru ushinzwe ikurikirana bikorwa mu muryango Akademiya 2063, yagize ati: “Ibihugu byo ku mugabane w’Afurika nibyo bihura n’ingorane nyinshi ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe. Nyamara ingamba dufata ntabwo zihangije,niyo mpamvu twifuza gufasha ibihugu kugirango bishyireho ingamba mu buryo bwihuse kandi bufatirwa.”

”Icyo rero twiteze muri uyu mushinga ni uko ibihugu bizaba bifite izo mbaraga, ubushobozi, kugirango bibashe gishyira mu bikorwa izo ngamba. Nk’urugero:Gukwirakwiza ingufu, kuzamura umusaruro no kwigira ku bikomoka ku buhinzi bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho, ndetse no mu zindi nzego.”

“Muri make icyo twiteze nuko ibihugu bizamura ubushobozi bwabyo mu gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Uyu mushinga uzakorera ku mugabane w’Afurika ugamije gufasha ibihugu byo kur’uyu mugabane gushyira mu bikorwa ingamba byihaye mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ku ikubitiro ukazakorera mu bihugu 4 harimo u Rwanda, Senegal, Ghana ndetse na Zambia.

@ Uwe Herve/Isango Star-Kigali.

 Jan 13, 2023 - 10:15