Rwamagana: Kutagira igiciro fatizo cy’inyama z’inkoko bituma bagwa mu gihombo

Aborozi b’inkoko mur’aka karere baravuga ko kuba nta giciro fatizo cy’inyama z’inkoko cyashyizweho bituma bagwa mu gihombo bitewe n’uko gihora gihindagurika. Basaba Leta ko yagishyiraho kugirango borore bizeye ko batazagwa mu gihombo. Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda ivuga ko kugira ngo hagire igikorwa hazabanza gukorwa ubushakashatsi ku bufatanye bw’inzego zirimo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

kwamamaza

Aborozi b’inkoko z’inyama bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko bakoresha imbaraga mu bworozi bwabo kugira ngo bafashe igihugu gukemura ikibazo cy’ibura ry’inyama zitumizwa hanze.

Gusa bavuga ko bababazwa n’uko hari amahoteri akizitumiza hanze kandi nabo bafite ubushobozi bwo kuyahaza.

Bavuga ko n’abakiriya bake bafite, bitewe n’uko nta giciro fatizo cy’inyama z’inkoko gihari, bituma igiciro cyazo gihora gihindagurika, kuburyo rimwe bibagusha mu gihombo. Basaba Leta ko yashyiraho igiciro fatizo kugira ngo borore bizeye ko batazahomba.

Umwe yagize ati: “ ariko hari amahoteli amwe azivana hanze, bakazigurisha mu mahoteli ziturutse hanze, kandi natwe turi aborozi twabishobora. Abayobozi badufasha hakajyaho inzego zaba zibishinzwe kuburyo ibiciro runaka bigomba guhoraho nkuko bashyiraho igiciro cy’inyama y’inka, hakajyaho n’icy’inkoko. Icyo nicyo cyifuzo.”

Undi ati: “ ikintu twasaba Leta, hari ukuntu bajya bafasha abahinzi cyangwa aborozi muri rusange bakagena igiciro gihoraho bakakigenderaho. Natwe badufasha ku borozi b’inkoko bakaba bagena igiciro cy’inyama kuburyo kiba kizwi, umuntu wese azi ngo ikilo cy’inyama kigura gutya, nta guhindagurika ngo kijye hasi cyangwa hejuru.”

“ nkuko bajya bashyiraho igiciro cy’ibirayi, dushyizeho igiciro fatizo, urumva twebwe twakorora tuzi igiciro tuzacuruzaho. Ukajya Worora wumva nta gihombo ufite, uzi ngo uzunguka aya n’aya. Ariko iyo uri umworozi wateganyaga ko uzacuruza kuri aya ukabona araguye, uhita ugwa mu gihombo.”

Dr. Alexis Kabayiza; umujyanama mukuru muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, avuga ko mbere yo gushyireho igiciro fatizo,hazabanza hagakorwa ubushakashatsi ku bufatanye n’inzego zitandukanye bireba.

Ati: “… ntabwo aribwo bwa mbere tucyakiriye [ ikibazo] kuko dusanzwe tubigira no ku bihingwa. Ariko iyo ikibazo nk’iki kibayeho, twe turagikurikirana. (…) hajyaho itsinda rishinzwe gukora ubushakashatsi tunafatanyamo n’izindi nzego zirebwa n’iyo various chain. Twe dukunze gufatanya na RAB, Minagri, n’izindi zose zisanzwe zibirimo.”

Anavuga ko muri ubwo bushakashatsi bareba ko igiciro cyashyirwaho cyangwa niba bashaka ubundi buryo bwo kugikemura kandi bufasha aborozi.

Ati: “ Icyemezo ntabwo gifatwa gusa no gufata igiciro, dushobora no kugikemurira no mu bundi buryo, muri various chain bitewe naho ikibazo twakibonye.”

Kugeza ubu, mu karere ka Rwamagana habarurwa inkoko ibihumbi 182,640 zirimo iz’inyama n’iz’amagi. N’ubwo imibare y’inkoko z’inyama itazwi neza, Aborozi bazo bo muri aka karere bavuga ko ubwabo basaga 200, ibyo bisobanuye ko mu nkoko zisaga ibihumbi 180, inyinshi ari iz’inyama.

Bavuga ko haramutse hashyizweho igiciro fatizo cy’inyama z’inkoko byarushaho gufasha aborozi n’abakiriya babo.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Feb 19, 2024 - 17:25