Hari mbogamizi zikiharagara mu mategeko agaruka ku buzima bw’imyororokere mu Rwanda

Impuguke mu by’amategeko ziravuga ko mu mategeko hakiri imbogamizi zikigaragara ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka y’ubukure.  Imiryango yita ku iterambere ry’umugore ivuga ko ibyo bigira ingaruka zitandukanye ku bana. Icyakora bemeza ko hakomeje gukorwa ubuvugizi kugirango ayo mategeko abe yahindurwa .

kwamamaza

Umuryango wita ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro wagaragarije inzego zitandukanye za leta ko mu mu gitabo cy’amategeko mu Rwanda hakirimo icyuho ku birebana n’amategeko arebana n’ubuzima bw’imyororokere .

Bavuga ko icyo cyuhe kigaragara cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka 18, aho kugirango babone izo servise n’iziyishamikiyeho bica mu nzira za kure ndetse hari n’aho bisaba ko uwo mwana agomba kuba aherekejwe n’umubyeyi we cyangwa umurera. Bemeza ko ibi bikiri imbogamizi.

UWIMANA Xaverine; umuyobozi mukuru wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, yagize ati: “ turakora ubuvugizi ku bijyanye n’amategeko areba ubuzima bw’imyororokere. Icyo twifuzamo ni uko hari ingingo zimwe na zimwe zikwiye guhinduka kuko usanga hari iby’ubuzima bw’imyororokere bwemera ariko ugasanga hazamo imbogamizi.”

“ ninkaho itegeko rivuga ko amabwiriza ya Minisitiri w’ubuzima agaragaza nk’umwana ushobora gushaka serivise z’ubuzima zijyanye no kuboneza urubyaro cyangwa se gukora imibonano mpuzabitsina agomba kugenda ari uko aherekejwe n’umubyeyi, ndetse umwana wahohotewe/ yasambanyijwe akaba yagira ikibazo cyo gutwita kugira ngo yemererwe gukuramo iyo nda, amabwiriza ya minisitiri w’ubuzima arabyemera ariko nanone hakiyongeraho yuko agomba guherekezwa.”

“ aha ngaha tukavuga tuti ese niba hari andi mategeko yemera ko umwana inshingano kuki iyo bigeze ku mubiri we usanga hari imbogamizi zituma agomba gufatirwa icyemezo n’ababyeyi.”

Ku ruhande rwa Rose MUKANTABANA;  impuguke mu by’amategeko, avuga ko hakomeje gukorwa ubuvugizi bugamije kumvisha inzego bireba ko ingingo zimwe na zimwe z’amategeko zigomba kuvugururwa kugirango abere bose.

Ati: “hari abana bakiri bato cyane , hari abana bageze mu kigero runaka yenda kuva ku myaka 10 kugera kuri 17, cyangwa 14 gutyo…kuko hari andi mategeko abemerera kugira ibyo bakora n’itegeko ry’umurimo ryemera ko umwana w’imyaka 13 ashobora kwimenyereza umwuga. Itegeko rihana ibyaha ryemera ko umwana w’imyaka 14 ashobora guhanwa ku cyaha yakoze. Nko kubirebana kuvura no guherekeza abafite ubwandu bwa SIDA, abafite kugera 15 bashobora kwijyana gusaba izo serivise.”

“ noneho ayo mategeko akaba yadufasha ngo turebe ni iyihe myaka yashyirwano no kubera ubuzima bw’imyororokere, umuntu yajya gufata izo serivise atagombye guherekezwa n’umubyeyi we cyangwa umufiteho ububasha bwa kibyeyi. Icyo twizeye ni uko inzindi nzego zose zifite inshingano zo gushyiraho amategeko barabyumva kandi niba ibibazo bigaragaje ko ikibazo cyashatse gukemukira mu itegeko kitakemutse kubera ko hari indi nzitizi yagumyemo, twizeye yuko izo nzitizi zikirimo, inzego zose zibifite mu nshingano zizacyumva, kandi ibibazo by’abaturage basanzwe babyumva kandi bakabikemura.”

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaza ko muri uyu mwaka w’2023 kugeza mu kwezi kwa  Nyakanga (07) gusa, habarurwaga abangavu babyariye kwa muganga bagera ku bihumbi 13 batujuje imyaka y’ubukure.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Dec 14, 2023 - 07:26