Hari kurebwa uburyo ubukemurampaka bwakwimakazwa muri Africa hagamijwe gukemura ibibazo mu bucuruzi

Kuri uyu wa Kane, i Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yateguwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga nkemurampaka mu bucuruzi (ICCA) ku bufatanye n’ ikigo mpuzamahanga nkemurampaka cya Kigali (KIAC), yigira hamwe ku buryo ubukemurampaka bwakwimakazwa muri Africa hagamijwe gukemura ibibazo mu bucuruzi ariko bitageze mu nkiko.

kwamamaza

Iyi nama mpuzamahanga ku bukemurampaka bukoreshwa mu gukemura amakimbirane mu bibazo by’ubucuruzi ashingiye ku masezerano aba atarubahirijwe hagati y’abagiranye amasezerano mu bucuruzi.

U Rwanda rwayakiriye nka kimwe mu bihugu bikoresha ubu buryo ndetse ruvuga ko ibi ari bimwe mu bifasha kureshya abashoramari kuko ari uburyo bwizewe budafite aho bubogamiye.

Mugabe Victor Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga nkemurampaka cya Kigali (KIAC) ati “usanga icyo kintu bagishyize imbere kugirango dushobore kureshya abashoramari bashore imari mu Rwanda ariko baze bahizeye bavuga bati ishoramari turibuzane rifite umutekano mu rwego rw’amategeko, umutekano mu byemezo byafatirwa impaka zishobora kubamo".

"Ubwo nibwo bita ubukemurampaka kuko nta mushoramari uzana imari ngo yemere ko agiranye ikibazo n’igihugu cyamwakiriye ajya mu nkiko zaho, twe ni uburyo budafite aho bubogamiye kandi abafitanye ikibazo bakihitiramo ababakemurira ikibazo”.

Ibi kandi byemezwa n’umwe mu bakemurampaka bifashishwa mu Rwanda, Butare Emmanuel wunganira abantu mu mategeko, avuga ko abantu banyurwa n’imyanzuro iba yavuye mu bukemurampaka kuko imanza zijyanwa mu nkiko zivuyeyo aba ari nkeya.

Ati “inkiko dufite uyu munsi n’ubuyobozi bw’inkiko bushishikariza ababuranyi kugirango ibibazo bikemukire mu bundi buryo butari inkiko, ni imanza nke cyane zajuririwe zitirutse mu bukemurampaka aho inkiko zafashe icyemezo cyo guhindura icyo cyemezo cyafashwe, uburyo bwo gukemura ibibazo mu bukemurampaka abe aribyo byitabwaho kurusha gukomeza kujya mu nkiko”.  

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko yizeye ko ibitaravuzwe ku nkuru za Africa ku bukemurampaka bigiye kumenyekana kandi bikazafasha mu gushyiraho umurongo mwiza muri Africa.

Ati “Nizeye ntashidikanya ko binyuze mu kuvuga inkuru zitari zaravuzwe ku bukemurampaka mpuzamahanga muri Africa mwebwe abanyamwuga b’inararibonye bu bukemurampaka bizabafasha gushyiraho uburyo burambye bwo guteza imbere ubukemurampaka muri Africa, mukazagira umurage nyawo musiga mukazana imyumvire mishya ihanagura isanzwe ku mikorere y’ubukemurampaka ndetse mukagerageza no gushyiraho ibigaragara nk’ibidashoboka mu mikorere y’ubukemurampaka muri Africa”.

Abari muri iyi nama basabwe gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu bukemurampaka ariko bashishoje ku buryo bitabashuka ngo hafatwe imyanzuro itari ikwiye gufatwa.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jun 6, 2025 - 09:43