Hari inzitizi zituma intego yo kwigisha benshi imyuga itagerwaho.

Inzobere muby’uburezi bw’imyuga n’ibumeyi ngiro bagaragaza ko hakiri inzitizi y’abataraha agaciro ubu burezi kandi bwakabaye izingiro ry’ubukungu bw’igihugu. batangaje ibi mugihe intego ya leta y’u Rwanda ari uko 2024 izagera 60% by’abiga mu Rwanda bazaba biga aya masomo. Urwego rw’igihugu rushinzwe Imyuga n’ubumenyingiro, RTB, ruvuga ko hari ingamba nyinshi zo kunoza ubu burezi.

kwamamaza

Inkuru z’abasoza kwiga bakabura imirimo, kandi u Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere gikeneye kubakira ubukungu bwacyo ku ubumenyi bw’abagituye, ubusanzwe nizo zatumye leta y’u Rwanda rwiha intego y’uko mu myaka 7 ya NST1 izarangira mu mwaka utaha w’ 2024, 60% by’abajya kwiga bazaba barikwiga imyuga n’ubumenyingiro.

Ariko Seth BAYIRINGIRE; Umwarimu mu Ishuri rikuru ry’imyuga IPRC Kigali, ku kiganiro yagira n’Isango Star kuri telefoni, yavuze ko kugeza ubu ubwitabire budahagije ndetseko hakiri inzitizi zikeneye kwitabwaho.

Ati: “inzitizi zirahari zijyanye n’amateka y’ibya kera nuko abantu bigaga. Inshuro nyinshi, abantu bakunda kuzana ngo ‘uko twize’ bakubwira ngo abigaga imyuga byari uko ari abana b’abaswa, abana batagira icyo bazimarira, abana batagira epfo na ruguru, ariko zari inzitizi zijyanye n’imyumvire. Ariko mur’iki gihe iyo myumvire nayo iragenda ishenguka.”

Avuga ko ubwitabire by’abiga aya masomo mur’iki gigihe budahagije, ati: “ ntabwo buhagije, nyine birumvikana ko biracyasaba kwigisha abantu bagasobanurirwa ko kera twigiraga gusaba akazi. Abantu bize kera ari ba Papa bahitagamo amashami kugira ngo bazabone aho bazajya gushaka akazi, babone abakoresha."

"Ibyo rero nibyo ko habaho ubukangurambaga ko ibyo bintu byahindutse, ahubwo ko umuntu agomba kwiga kugira ngo yihe akazi, kamutunge ahubwo nibiba ngombwa agatange. Icyo rero ni ikintu gisaba ubukangurambaga, kigomba guhinduka mu myumvire y’abanyarwanda.”

Ku rundi ruhande, Eng. Paul UMUKUNZI; Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board, we siko abibaona. Avuga ko ubwitabire bugeze ahashimishije kandi ko hari ingamba zigamije gushyira mu bikorwa ibiteganywa muri NST1.

Ati: « icya mbere cyasaga ngaho bigoranye niya myumvire yari itarahinduka ariko nk’uko tumaze iminsi turi mu bukangurambaga bugamije gusobanurira abanyarwanda, tunabasaba nabo kureba kure. Ikindi si imbogamizi kuko u Rwanda rugenda rubishakira ibisubizo, bikeneye ishoramari riri hejuru cyane, dukeneye imbaraga z’ubushobozi, ariko leta ifite irashyiramo imbaraga zishoboka zose. Ariko noneho turasaba n’abikorera gukomeza gufatanya, tugakorana, dushyize imbaraga hamwe izi ntego tuzazigeraho.»

«  rero turi mu nzira nzira nziza, dufite icyizere gusa ni urugendo rugikomeje, nta nubwo tuzahagarara, na nyuma ya 2024 tuzakomeza. »

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7, u Rwanda rwihaye intego yo kongera umubare w’abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro bakagera kuri 60%, bitarenze mu 2024. Gusa nubwo habura amezi atarenze 10, abiga imyuga n’ubumenyingiro baracyari ku gipimo cya 40%.

Ibi bivuze ko 20% babura bategerejwe mu mwaka w’amashuri uzatangira ku ya 25 Nzeri (09) mu mwaka w’amashuli wa 2023/2024, ari nawo mwaka wa nyuma wa NST.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Sep 6, 2023 - 20:17