Nyarugenge: Hari ibisitaza abafatanyabikorwa bahura nabyo mu iterambere ry'akarere

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bushima uruhare rw’abafatanyabikorwa bako, abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere bavuga ko bagihura n’inzitizi zirimo gukorera hamwe bikigoye no gutinda kwesa imihigo ndetse ko hakenewe ingamba ziruseho kugira ngo bashobore kugera ku biba byateganyijwe uko bikwiye.

kwamamaza

Kimwe mu byo Leta y’u Rwanda ishyira imbere n’iterambere ndetse n’imibereho myiza y’umuturage. Mu kugera kuri ibi bisaba imikoraranire ya buri rwego kugera no ku bikorera.

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyarugenge, bavuga ko ari iby’agaciro guhabwa umwanya bakagira uruhare, ariko ko bagifite imbogamizi zibazitira gutanga uruhare rwose baba bakeneweho.

Umwe ati "habayemo kwihutisha gukorana hamwe kumenya tugashyira hamwe imbaraga, kumenya aho umwe akorera kurusha undi noneho tugahuza izo mbaraga n'ubushobozi buke bwo gusubiza ibyo bibazo binini, imyumvire y'abaturage akenshi iyo itazamutse kandi kuyizamura bisaba n'imbaraga, bisaba kwihangana, akenshi bituruka kuri uriya muturage uba utagendanye natwe kugirango turase ku ntego".        

Ashimira abafatanyabikorwa, Ngangare Alexis, Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge avuga ko hakenewe izindi ngamba kugira ngo babashe kwesa imihigo yose.

Ati "bariya bafatanyabikorwa turikumwe uruhare rwabo rukaba aruko ibyo dukora byose iyo tugiye gukora imihigo, iyo tugiye gukora ibikorwa byose biteza imbere umuturage badufasha kubigeraho, ntacyo dukora turi twenyine, iyi nama iba kabiri mu mwaka ariko tukagira n'umukozi ushinzwe JADF bakorana umunsi ku munsi, ni ukongera gusubiramo tukareba imikorere kuko niyo bibaye ngombwa iyo nama twayitumiza, icyagaragaye nuko kabiri mu mwaka bidahagije ariko ntitubujijwe ko twagenda tuyikorana hagati mu kindi gihembwe icyo dusabwa nuko tuza kongeramo izindi mbaraga kugirango byongere bigire imbaraga kurushaho".   

Ni mu gihe kuri uyu wa kabiri, habaye inama y’inteko rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyarugenge mu kurebera hamwe iterambere ry’Akarere, ibikorwa byagezweho mu mwaka wa 2023-2024, ndetse n’ibiteganyijwe mu mwaka 2024-2025 mu ngeri zirimo ubuhinzi, ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo n’ibindi, aho byagaragajwe ko aka karere gakeneye miliyari zikabakaba 5 mu bikorwa biteganyijwe 2024-25.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Nov 13, 2024 - 09:55