
Urubyiruko ntirwitabira serivise z'ubuzima bw'imyororokere
Jun 25, 2025 - 12:32
Abagize ihuriro ry’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba riteza imbere ubuzima bw’imyororokere bavuga ko nubwo hari intambwe yatewe muri buri gihugu mu guhangana n’ibikizitiye ubuzima bw’imyororokere ariko ko hagikenewe izindi mu guhangana n’ibibazo bisigaye by’umwihariko abangavu baterwa inda, kuko ari kimwe mu kibazo gihuriweho n’ibihugu bigize uwo muryango.
kwamamaza
Ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere ni bimwe mu bibazo byugarije ibihugu bitandukanye by’umwihariko ibikiri mu nzira y’iterambere.
Dr. Rose Oronje, Umuyobozi w’umuryango wa AFIDEP muri Kenya, avuga ko hari ibibazo bikibangamira ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere cyane ku bangavu ndetse n’abagore batwite, bityo hakenewe uruhare rwa Guverinoma yo muri buri gihugu mu guhangana n’ibyo bibazo.
Ati “Icya mbere ni ugutwita kw’abangavu, hari abakobwa benshi baterwa inda bakiri bato, icya kabiri ni ukugera kuri serivisi z'ubuzima bw'ababyeyi , hano ndavuga abagore bari kubyara, icya gatatu ni ukongera ishoramari ku rwego rw’ibigo nderabuzima byegereye ababyeyi ku buryo babonera serivise hafi”.
“Guverinoma by’umwihariko zikeneye kongera ingengo y’imari ishyira mu bigo bitanga ubuvuzi cyane cyane ku rwego rw’ibanze. Dukeneye kuzamura urwego rw’abakora mu buvuzi, cyane ko kugeza ubu hari abaganga barangiza kwiga bakajya gushakira akazi mu burengerazuba bw’isi, ibyo dukwiye guhagarika.”
Patrick Mugirwa, Umuyobozi w’agateganyo w’Umuryango wa PPD ku rwego rw’akarere muri Uganda, avuga ko n’ubwo hari intambwe yatewe ariko ko ibihugu bikwiye kwigiranaho guhangana n’ibikizitiye ubuzima bw’imyororokere.
Ati “Amakuru abaturage bacu bafite ku buzima bw’imyororokere ntaragera ku ntego twifuza. Twizeye rero ko iyi nama yaba umwanya mwiza ku bihugu wo gusangira amakuru no kwigiranaho hagati yabyo, aho bafite uburyo butanga umusaruro abandi babwigana, kugira ngo twese tugendane mu kugera ku ntego”.
Dr. Francois Cyiza Regis, Umuyobozi w’ishami rishinzwe porogarame z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, avuga ko kugeza ubu nubwo hari intambwe yatewe mu guhangana na bimwe mu bibazo cyane ibirebana n’ababyeyi ariko ko hakiri imbogamizi ku birebana n’urubyiruko.
Ati "u Rwanda hari intambwe rwakoze cyane mu bigendanye no kugabanya imfu z'ababyeyi bapfa babyara, imfu z'ababyeyi bapfa babyara zavuye kuri 203 ku babyeyi 203 bapfaga babyara, ku babyeyi 1000 babyaye ari bazima tukagera ku babyeyi 105 bapfa babyara".
"Ibigendanye no kuboneza urubyaro ubona ko turi ku kigero gishimishije aho 64% by'abagore bari mu kigero cyo kubyara babasha kuboneza urubyaro, inda mu bangavu ni ikibazo cy'igihari, urubyiruko kwitariba serivise z'ubuzima bw'imyororokere ntabwo benshi bitabira".
Ibi byagaragajwe mu nama y’ihuriro ry’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba riteza imbere ubuzima bw’imyororokere, yabaye ku nshuro ya 15 ikabera mu Rwanda.
Ni nama yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye Kenya, Burundi, Ethiopia , Tanzania, Uganda ndetse n'u Rwanda, mu kurebera hamwe ibikibangamiye ubuzima bw’imyororokere no gushaka ibisubizo birambye.
Inkuru ya Ingabire Gina / IsangoStar
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


