Hari ibikibangamiye uburenganzira bw’umwana mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana, ubuyobozi bw’ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) buvuga ko hari ibikibangamiye uburenganzira bw’umwana mu Rwanda birimo amakimbirane mu miryango ndetse n’ihohoterwa, bukibutsa ababyeyi ko kurera no kubungabunga uburenganzira bw’umwana ari inshingano ntasimburwa z’umubyeyi.

kwamamaza

Taliki 20 Ugushyingo buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abana. Ingabire Assoumpta, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), avuga ko nubwo hari byinshi leta yakoze mu kurengera umwana ariko hari ibigihutaza uburenganzira bwe agasaba ababyeyi kwita ku nshingano zabo.

Ati "ni byinshi tumaze kugeraho mu bijyanye no kurinda no kurengera umwana, leta ibintu byinshi yarabikoze politike, imirongo migari ariko turacyafite ibibazo twebwe tubona bibangamira abana cyane cyane harimo ibijyanye n'ihohoterwa bakorerwa iwabo mu miryango, ibyo bakorerwa n'ababyeyi babo batubahiriza inshingano zabo neza". 

Akomeza agira ati "turasaba ababyeyi ko kubyara umwana bizana n'inshingano, inshingano tuvuga ngo n'indasimburwa, nta muntu ushobora gusimbura undi mu kumurerera, bibaho iyo umwana abaye nk'imfubyi abuze ababyeyi umuryango wamurera ariko ufite umwana muri icyo gihe nawe tuvuga ko inshingano zo kurera ni ndasimburwa".       

Mu bigihutaza uburenganzira bw’umwana harimo ihohoterwa, amakimbirane mu miryango, guta ishuri n’ibindi, ibi abana babiheraho basaba leta kongera imbaraga mu bukangurambaga ku kurengera umwana.

Umwe ati "njye ibibazo mbona abana bahura nabyo inshuro nyinshi ni ukubura ubushobozi bugatuma bata ishuri".

Undi ati "umwana w'umukobwa usanga ahohoterwa n'abarimu cyangwa se ababyeyi n'abandi bantu batari abo, leta ikomeze kujya mu mashuri yigisha abana ku ihohoterwa n'ukuntu babyirinda".  

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Batamuliza Mireille, avuga ko kwita no kurengera uburenganzira bw’umwana ari ugutegurira igihugu ahazaza heza.

Ati "kubaka ubushobozi bw'abato, kurengera abato, kwita ku bana nibyo byonyine bishobora kutugeza ku ntego nkuru z'igihugu, ibyo turi gukora uyu munsi turimo turareba kure".    

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yo muri 2022 igaragaza ko abarenga miliyoni 5,8 ari abana. Ni ukuvuga ko bangana na 44.5% by’Abanyarwanda bose. Muri bo abarenga miliyoni 2,4 bari munsi y’imyaka itandatu bivuze ko ari abangana na 41% by’abana bose bakagira 18% by’Abanyarwanda bose.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Nov 21, 2024 - 11:36