
Hari abitwikira umutaka wo gusabira abarwayi kandi ari abatekamutwe
Aug 20, 2024 - 09:14
Hari abaturage bagaragaza ko batakigira umutima wo gufasha abarwayi bitewe nuko abaza gusabira imfashanyo abarwayi bacyeka ko batayibagezaho ahubwo babihinduye business, ni mu gihe abarwayi n’abarwaza bagerwaho n’ubu bufasha bashimira aba bagira neza bagasaba ko ubu bufasha bwakiyongera kuko burengera ubuzima bwa benshi badafite abo kubitaho mu bitaro.
kwamamaza
Aba bakusanya inkunga yo gufasha abarwayi badafite ababitaho mu bitaro bitandukanye, abaturage baravuga ko nubwo babaha iyi mfashanyo ariko batizera ko igera kubo bayisabira koko, ibituma hari abatakiyitanga kuko babona hari ababihinduye business.
Umwe ati "abenshi bavuga ngo tugiye gufasha abarwayi iyo ubabonye ubona nabo bakwiriye ubwo bufasha bari gutanga, nabonye barabigize nka kompanyi cyangwa business".
Undi nawe ati "hari igihe baza ukabaza utu ese nimbaha amafaranga barayageza ku murwayi ugasanga nabyo ni ibibazo".
Undi nawe ati "kuba wamufasha nundi akamufasha ariko ya mafaranga ntayageze aho agomba kugera ntabwo byabura ariko ntihabura n'inyangamugayo zigerayo".
Gusa nubwo biri uku, ku ruhande rw’abarwayi bagerwaho n’ubu bufasha barishimira ko hari icyo bibamarira.
Sikubwabo Omar amaze amezi arenga abiri arembeye mu bitaro bya Nyarugenge nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi bakamugira intere.
Ati "nta muntu mfite unyitaho ariko tubayeho kubera abo bantu kubera ko baradufasha, hari n'abantu benshi baza baturutse mu ntara baba baje kwa muganga nta n'ikintu na kimwe afite ariko iyo kompanyi idufasha iraza ikatugaburira neza".
Bamwe mu bakora ibi bikorwa byo gufasha abarwayi mu bitaro baravuga ko hari abandi bashobora kwitwikira umutaka wo gufasha abarwayi nyamara iyi nkunga ntigera kubo igenewe.
Sengabo Habib ukuriye itsinda ry’abagiraneza b’urubyiruko mu murenge wa Nyamirambo asanga ibi biteye amakenga.
Ati "natwe baducaho ariko ukibaza kuki iyo tugiye gusura ya magurupe tutayabona yagiye asaruza amafaranga mu muhanda, tugomba kugira inkeke, abo bantu batayatanga ntabwo ari ukuvuga ko banze kuyatanga ahubwo se abo bantu bari buyahabwe koko barayagezayo nicyo kibazo, ugasanga abantu bamwe barifashe ukavuga uti wasanga ari nk'umwuga abantu bihimbiye wo kugirango babe batubura bagende basaruza ayo mafaranga ariko ntagere kuri ba nyirayo".
Mukamanzi Aisha afite umurwayi mu bitaro bya Nyarugenge, ashima ko abagiraneza bajya bazana imfashanyo agasaba ko abantu bakomeza umutima wo gufasha bikagera kuri benshi.
Ati "akamaro kabyo kaba ari kanini cyane kubera ko abantu babaye benshi bakiyongera ibiryo byashobora kugera kuri buri muntu uwo ariwe wese utabasha kugira abamugemurira ahubwo iyo bibaye bike usigaye asigara ntacyo abonye".
Mu bitaro bitandukanye, hirya no hino mu gihugu usangamo abarwayi badafite abarwaza bo kubitaho, bagatungwa n’ubufasha bw’amafunguro n’ibikoresho bizanwa n’abagiraneza, ibigaragaza uruhare rwo gufasha ababaye mu kurengera ubuzima.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


