
Hari abavuga ko kuburira umwanya umwana bimuviramo gukurana ibibazo
Nov 19, 2024 - 08:59
Hari abanyarwanda batanga intabaza ku bana bari guhura n’ingaruka zo gusigarana n’abakozi bakiri bato cyane mu gihe ababyeyi babo baba bagiye gushakisha imibereho bigatuma batabonera abana umwanya uhagije.
kwamamaza
Uganiriye n’abanyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu, bakubwira ko muri iki gihe barajwe inshinga no gushakisha imibereho ku buryo n’ubyaye mu gihe kitarenze amenzi atatu aba asubiye ku mirimo, umwana agatangira kurerwa n’abandi cyangwa umukozi ku babifitiye ubushobozi, ibyo bamwe bavuga ko birangira umubyeyi aburiye umwana umwanya uhagije.
Umwe ati "umubyeyi wese udaha umwana umwanya we umwana nta burere yakurana, niho usanga umwana abaye imbobo abandi barabaye ibirara, tujya twumva ngo umwana yishe se cyangwa nyina ni ukubera bwa burere atabonye mbere".
Undi ati "ni ngombwa ko umubyeyi ahereza umwana umwanya akamwitaho akamuha uburere, utamuhaye umwanya akura yumva ko babandi bamurera aribo babyeyi be".
Ashingiye kuri izi ngaruka n’izindi, Ntakirutimana Innocent, Umukozi w’umuryango utari uwa Leta “Child Voice Today”, arasaba ababyeyi gukora uko bashoboye bakabonera abana babo umwanya uhagije by’umwihariko igihe bakiri bato cyane.
Ati "ni byiza ko umubyeyi afata igihe gihagije cyo kwita ku mwana we, byumwihariko umwana ukiri muto aba akeneye kurerwa n'ababyeyi bombi, akabakinisha bakaganira ndetse byaba byiza bagasangira n'amafunguro bituma umwana akura neza kandi abona rwa rukundo rwe rw'ababyeyi bikamufasha mu mikurire ye myiza, nubwo muri iyi minsi usanga ababyeyi dufite inshingano nyinshi ariko birakwiye ko muri izo nshingano tugomba gusigamo umwanya wo kwita ku bana bacu, abana ntabwo ari abo umukozi gusa cyane ko usanga abo bakozi tuzana rimwe na rimwe baba bafite imico itari myiza abana bacu babigiraho".
Ubusanzwe, ababyeyi benshi baha abana umwanya wuzuye mu gihe cy’ikiruhuko cy’amezi atatu n’ibyumweru bibiri giteganywa n’itegeko ry’umurimo mu Rwanda, nyamara akenshi iyo iki kiruhuko kirangiye ku bakijyamo usanga bamwe bajya mu kazi mu gitondo abana bagisinziriye bakagaruka ijoro nabwo byaryamye ibituma imibereho ya bamwe mu bana iba mu biganza by’ababarera kurusha ababyeyi babo.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


