Hari abavuga ko gufunguza konti muri SACCO bihenze kandi ugasanga bahatirwa kuzikoresha

Bamwe mu bagana ikigo cy’imari giciriritse Umurenge SACCO, baravuga ko ikiguzi cyo gufunguza konti gihanitse kandi ugasanga bahatirwa kuzikoresha mu gihe hari akazi babonye cyane cyane nk’abakora mu VUP cyangwa abubaka amashuri ya leta, bagasaba ko icyo kiguzi cyakurwaho cyangwa kikagabanywa.

kwamamaza

Umurenge SACCO ni koperative yo kubitsa no kugurizanya ikaba yarashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda nka kimwe mu bigo by’imari biciriritse kuva muri 2009.

Kugeza ubu bamwe mu banyamuryango ba SACCO, barinubira ikiguzi gihanitse ku bantu bashaka gufunguzamo konte bitandukanye nuko yatangiye ikora bakaba banavuga ko ari imbogamizi ku babona akazi mu mirenge bagategekwa kuba bafitemo konte kugirango babashe guhembwa ayo bakoreye, bakaba bavuga ko ayo mafaranga ari menshi cyane kandi bakayakoresheje ibindi.

Umwe ati "ubundi ni ibihumbi 9500Frw bagukuraho, wagiye kwirirwa uyakorera no kugirango uzongere ugire iterambere biragora ntabwo agatabo wakarya mu bihumi 9500Frw uri buhahire abana, uribushake iterambere ni amafaranga menshi, byibura bazagabanye".   

Undi ati "nk'umuntu ukora VUP kumuca ayo mafaranga cyangwa uba mu bigo by'amashuri bari kubaka uba umuhemukiye cyane ni amafaranga menshi, bakagombye kuyagabanya".  

Jackson Kwikiriza, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari mu Rwanda (AMIR) avuga ko SACCO ari koperative yishyiriraho umugabane shingiro w’abanyamuryango bayo kandi bikaba ari itegeko kuyijyamo, bityo uwayigiyemo aba agomba kubahiriza amategeko yayo.

Ati "umunyamuryango wa SACCO hari icyo aba agomba kuba yujuje kuko ni koperative, bitwa abanyamuryango ntabwo ari abakiliya kugirango yitwe umunyamuryango nuko agomba kuba yaratanze umugabane ungana n'undi, ashobora kukubwira ati amafaranga y'umugabane baduca ni menshi, akubwiye ko amafaranga bamuciye ari menshi ari umugabane icyo gihe nuko aba atazi imyanzuro y'inteko rusange kuko ayo mafaranga ntabwo ashyirwaho n'umuntu ni inteko rusange y'iyo koperative nawe abarizwamo, inteko rusange ishobora kwemeza ikavana umugabane ku mafaranga runaka ikayashyira ku mafaranga runaka kandi buri SACCO igira amafaranga atandukanye n'ay'indi, kwinjira muri koperative ni ubushake bwa buri muntu".            

Kugeza ubu imirenge yose yo mu Rwanda uko ari 416 ifite Imirenge SACCO ifasha abayituye kubitsa amafaranga yabo ahatekanye kandi bakanaba babasha kubonamo inguzanyo bakiteza imbere.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Oct 30, 2024 - 09:12