
Hari abaturage bavuga ko badafite ubumenyi ku ndwara zibasira umutima
Nov 2, 2024 - 08:56
Hari abaturage bavuga ko badafite ubumenyi ku ndwara zibasira umutima bigatuma batitabira kwisuzumisha kabone nubwo baba hari ibimenyetso biganisha kuri iyo ndwara baketse.
kwamamaza
Indwara zibasira umutima n’imwe mu ndwara zitari nke zitandura ndetse zihitana benshi ku isi nkuko bigenda bigaragazwa na raporo zigiye zitandukanye.
Iyo uganiriye n’abaturage bakubwira ko hakiri ubumenyi bukiri hasi ku ndwara zibasira umutima bityo usanga hari abatitabira kuba bajya kujya kwa muganga kwisuzumisha.
Umwe ati "abantu bakunda gukwepa no kwisuzumisha kenshi kuko abantu bari kujya batubwira nkatwe dukuze ngo nujya kwisuzumisha barakwandikira imiti ihoraho bigatuma abantu bakomeza gukwepakwepa kwisuzumisha, niyompamvu iyo ndwara ikunda guhitana abantu benshi".
Ukuri Josue ushinzwe indwara z’umutima mw’ishami ry’indwara zitandura mu kigo cy’ubuzima RBC asaba abantu kw’isuzumisha kuko ari indwara ifata bose ndetse igihe bagaragayeho ibimenyetso bakwiye kujya kwa muganga.
Ati "uburwayi bw'umutima buba mu byiciro 2, hari ubuvukanwa hari n'ubw'umuntu agira yarakuze, ubuvukanwa bugaragara umuntu akiri muto akenshi bugaragara mu bana badakura neza ugasanga umwana yaragwingiye, ku bantu bakuru umuntu wagize uburwayi bw'umutima hazamo kubyimba ibirenge igice cyo hasi ariko no kubyimba mu mumaso, kunanirwa vuba, umuntu ntabasha kuryama agaramye bimusaba ko aryama yiseguye, ufite ibimenyetso by'uburwayi bw'umutima wajya kwa muganga hakwegereye kandi ukaba wanafashwa hakiri kare, iyo bimenyekanye kare ko ufite ikibazo cy'umutima urafashwa".
Tariki 29 Ukwakira ku isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wo kumenya ndetse no kwirinda indwara y’umutima, ndetse OMS igaragaza ko abarenga miliyoni 18 ku isi bapfa bazize indwara y’umutima. Mu gihe mu Rwanda abantu 40% by’abapfa baba bazize indwara zitandura harimo umutima, diabete ndetse n’izindi ndetse 7% by’abanyarwanda baba bafite ibyago byo kwandura indwara z’umutima.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


