
Hari abatishyura mutuelle bitwaje ko batajya barwara
May 29, 2025 - 11:11
Hari abatuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko hari bagenzi babo batajya bishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) bitewe nuko hari ubwo bayishyura ntibarware cyangwa se bumva nta mpamvu yo kuyishyura. Ibi ni bimwe mu byahagurukije umujyi wa Kigali ukajya gukangurira buri wese kwishyura mutuelle de sante ku kigero cy'100/100.
kwamamaza
Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali buri kujya mu ngo z’abaturage, aho bakorera imirimo yabo ya buri munsi hatandukanye, bubibutsa kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bitewe n’uko kugeza uyu munsi hari abacyumva ko batabwishyura kuko batajya barwara cyangwa bumva ntacyo bibamariye.
Umwe mu baturage baganiriye n'umunyamakuru w'Isango Star, yavuze ko "benshi baba bafite imyumvire yuko umwaka ushobora gushira utivuje, n'indi ibiri yashira utivuje ukavuga uti' reka ne kuyishyura'. Ariko abenshi bazi ubwenge barayishyura kuko ni ingirakamaro."
Undi yagize ati:" hari igihe duhura n'imbogamizi zo kutabona amafaranga, tukaba twayarya tukayakoresha ibindi bintu, bikarangira mitueli tutayitanze."
Agaruka ku mpamvu zo gutanga mituelle de santé, Emma claudine NTIRENGANYA; umuvugizi w’umujyi wa Kigali, yagaragaje ko ntawe umenya igihe yafatirwa n’uburwayi kdi niyo atarwara hari undi aba afashije ariyo mpamvu byitwa ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati:" Na babandi bavuga ngo ntabwo mituweli ariyo bashyira imbere, tukabibutsa ko rwose umuntu aterwa adategujwe, ejo cyangwa ejobundi ushobora kurwara. Abadatanga mituweli, ni ngombwa kuyitangira ku gihe kugira ngo igihe icyo alari cyo cyose ubashe kuba wakwivuza. Kandi n' igihe waba utarwaye aba ari amahirwe ariko ukaba wafashije kuvuza ba bandi bagiyr barwara mu mwaka wose."

Abagezweho n’ubukangurambaga bemeza ko ari ukongera kubahwitura ndetse ko bagiye kubihagurukira.
Umwe ati:"Kudukangurira ko ubwisungane mu kwivuza ari ingirakamarro kuri buri muntu wese. Nk'ubu ikintu cya mbere biba bidusigiye, byakabaye byiza ko umuntu yakagombye kuyitanga mbere, mbere yuko ajya kwinjira mu mwaka."
Undi ati:" Uko biri kose, muri budget nari mfite ngiye kongeramo mituweli, nyishyure muri iyi minsi itarenze 3."
Kugira abanyamugi bishyuye ubwisungane mu kwivuza 100/100 nicyo umujyi wa Kigali witeze muri ubu bukangurambega.
Ntirenganya Emma Claudine ati:" Turifuza ko buri munyakigali yaba yaratanze mituweli, birenge umuntu, birenge umuryango, birenge umudigudu, bigere kuri twese...twibuka ko gutanga ubwisungane mu kwivuza byunganira uburyo Kigali ikora, uburyo igihugu cyacu gikora kurenza uko umuntu ku giti cye yivuza."
Ubu bukangurambaga bwatangiye taliki ya 02/05 bukazamara ukwezi kose. Abo mu nzego zitangukanye z’ubuyobozi zisanga abaturage aho bari: haba mu ngo ndetse no mirimo bakibutswa ibyiza byo kwishyura mitweli, ndetse abatabizi bakabafasha bikanajyana no kubasobanurira system Imibereho isigaye yifashishwa mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
@Yassini TUYISHIMIRE / Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


