Hari abatinya guharanira uburenganzira bwabo mu kazi kubera gutinya kwirukanwa

Hari abakora mu mirimo itandukanye bagaraza ko hari igihe uburenganzira bwabo buhutazwa mu kazi ariko ntibabuharanire batinya gutakaza ako kazi.

kwamamaza

Iyo uganira na bamwe mu bakora imirimo inyuranye bakubwira ko bigoye guharanira uburenganzira bwawe hamwe na hamwe mu kazi kuko hari aho ubikora ukabigenderamo, ibituma kenshi uburenganzira bwawe buhutazwa ubirebera.

Umwe ati "hari igihe umukoresha atinda kuguhemba wenda wowe biri mu burenganzira bwawe kandi ugomba guhembwa ku itariki wahagereye kandi amafaranga uyakeneye ugatinya kubivuga ufite ubwoba uvuga uti baranyirukana cyangwa babifate ukundi kuntu, ugatinya ko bakwirukana kugirango utabura akazi kawe".   

Undi ati "iyo wihaye guharanira uburenganzira bwawe bwa burenganzira hari igihe utabubona na kakazi ukakabura ugahitamo gukora mu buryo wabona byibura uhembwe ariko utarindiriye guharanira uburenganzira, leta yagakoze kuri icyo kibazo aho kugiharira abakozi ngo babiharanire kuko abakozi nta bushobozi bafite bwo guharanira uburenganzira bwabo bitewe nuko baba bashaka akazi kurenza uburenganzira, nawe uba ubizi ko butari kubahirizwa ariko nta bushobozi ufite bwo kubikora".     

Nyamara ngo nta mukozi ukwiye kurenganywa mu kazi kuko hashyizweho inzego zinyuranye zifasha umukozi guharanira uburenganzira bwe mu kazi.

Patrick Kananga, umuyobozi muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, agaruka kucyo amategeko ateganya ku wahutarijwe uburenganzira bwe mu kazi.

Ati "ingingo ya 102 y'itegeko ry'umurimo ivuga uburyo ibibazo by'umurimo bikemuka iyo byabaye umukozi agomba kugana intumwa z'abakozi aho ziri ariko naho zitari umugenzuzi w'umurimo kukarere amushyikiriza ikibazo kigakemurwa mu bwumvikane, ntihakagire uhutazwa nuwo ariwe wese, nimero za telefone iba iri kuri website ya Minisiteri y'abakozi ba leta n'umurimo, umugenzuzi w'umurimo na nimero ya telefone ye n'akarere akoreramo.

 Akomeza agira ati "Abakozi bakora mu mirimo itanditse ariko na babandi bakora mu mirimo yanditse ariko batagira amasezerano y'akazi yanditse, yaba utagira amasezerano y'akazi yanditse itegeko rivuga ko nawe afite uburenganzira nk'ubw'umukozi w'amasezerano yanditse mu gihe yagize ikibazo nawe arenganurwa kimwe na we, hariho abakozi batazi ubwo burenganzira bwabo yewe hakabaho n'abakoresha ko ubwo batatanze amasezerano y'akazi yanditse ngo hari ibyo atagagomba kubona".       

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga uburenganzira ku murimo ari bumwe mu burenganzira bw’ingenzi umuntu akeneye kugira ngo we n’umuryango we bashobore kubaho neza no kugera ku iterambere rirambye, yongeraho ko ari uburenganzira buhesha umuntu agaciro, bugatuma ubundi burenganzira bwinshi bugerwaho kuko buha umuntu ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bitandukanye no gushobora kubona iby’ibanze nkenerwa bimufasha kugira imibereho myiza.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Oct 29, 2024 - 10:43