
Bamwe babona uruhare rw'abageze mu zabukuru nk'inkingi ariko abandi bakabifata nk'umutwaro
Oct 29, 2024 - 09:26
Mu gihe hajya humvikana bamwe mu bantu bageze mu zabukuru bavuga ko batitabwaho n’imiryango yabo kubera bahugiye mu gushaka imibereho, bamwe mu baturage bavuga ko abantu bageze mu zabukuru bafitiye akamaro umuryango nyarwanda kuko babigiraho amateka n’inama zibafasha mu buzima, ariko kandi hari ababona abageze mu zaburu nk’umutwaro.
kwamamaza
Mu rwego rwo guha agaciro abageze mu za bukuru, Leta y’u Rwanda yagennye gahunda zinyuranye zo kubafasha, zirimo ko abizigamye ku murimo bahabwa imperekeza y’ikiruhuko cy’izabukuru, guha abatishoboye amafaranga abafasha mu mibereho azwi nk’inkunga y’ingoboka.
Hari abavuga ko bifite ishingiro bagendeye ku ruhare abageze mu zabukuru bagira mu muryango nyarwanda uboneye.
Umwe ati "batugira inama kuko bavuga ngo umusaza utabarutse aba ari inzu y'ibitabo iba ihiye bityo rero bariya bantu ntabwo tugomba kubatererana kubera ko ni ababyeyi bacu baratureze, umuco tugenderaho ni uwo badutoje kandi baracyagumya kuturera".
Undi ati "baduha amateka bakatubwira ibintu bya kera uko byari bimeze, imico na za kirazira nibyo tubigiraho".
Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bakiri bato bavuga ko babona abageze mu zabukuru nk’abantu bagoye kuko usanga badahuza ibyo bakunda bamwe bikaba nk’umutwaro kuri bo.
Umwe ati "aba yarakuze aba mu bikari twebwe twakuze muri viziyo ntabwo wagendera ku bye, ntabwo wamwumva bitewe n'impamvu runaka, bitewe n'aho ushaka kwigira ukazirikana ibyawe wowe ukamwihorera, iyo ufite gahunda zawe urataha mukaguruka".
Undi ati "nkanjye mba naravuye mu cyaro mu rugo bashobora kugira ikibazo bazi ko mba i Kigali bazi n'akazi nkora, bati turabizi uko wari umeze mbere siko ukimeze ufite akazi keza dufashe ariko ntibakamenye ko kakazi nanjye amafaranga ngakuramo nta kintu amarira nanjye simba mfite uburyo mbahakanira bitewe nibyo bazi njye nkora".
Hakunze kumvikana abageze mu zabukuru binubira gufatwa nabi n’abo mu miryango yabo, bitwaje ko bahugiye mu gushakisha imibereho, nyamara abahanga mu by’ubuzima bagira abantu inama zo kwegera no kuba hafi abageze mu zabukuru, kuko bituma babasha kuramba igihe kinini.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


