
Hari abataragera ku ishuri kubera kubura imodoka
Sep 9, 2024 - 23:43
Mu gihe amasomo y’igihembwe cya mbere cy’umwaka 2024/2025 yatangiye kuri uyu wa mbere, hari abanyeshuri binubira kubura imodoka zibageza ku ishuri ndetse bamwe bakaba bamaze iminsi kuri stade ya Kigali Pele Stadium, kugeza ubwo hari abo byabaye ngombwa ko NESA icumbikishiriza.
kwamamaza
Kuri uyu wa mbere, nibwo mu gihugu hose amasomo y’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 yatangiye. Nyamara hari abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri batarayageraho bitewe no kubura imodoka zibagezayo.
Urugero ni abari gutegera kuri Kigali Pele Stadium, mu masaha ya saa tanu ashyira saa sita z’amanywa kuri uyu wa mbere bari bagikomeje gutegereza imodoka bahebye, nyamara ngo kubera kuhasangwa n’ijoro ryo ku cyumweru, byasabye ko ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi mu mashuri NESA kibashakira amacumbi. Bavuze ko bishobora kugira ingaruka ku myigire yabo.
Umwe ati "ejo twagezemo hano saa sita tubura imodoka biba ngombwa ko turara, ubu abandi bari mu masomo bari kwiga twebwe twabuze imodoka, abayobozi bashyiremo ubushobozi kuburyo imodoka zajya ziboneka hakiri kare".
Undi ati "byatubangamiye kuko twaraye tutageze ku kigo ababyeyi bari bazi ko twakabaye twageze ku kigo".
Undi nawe ati "imbogamizi nahuye nazo nuko imodoka ziva i Huye ziza Kigali zaje nijoro biba ngombwa ko ndara mu muryango ngeze hano Kigali, ingaruka nuko nakererewe kugera ku ishuri bikaba byamviramo n'ibihano, ndasaba ko nk'abantu bava mu ntara bazajya badushyiriraho uburyo bwo kugenda bwihariye kubera ko tubura uburyo dukatisha bikarangira tubuze imodoka".
Kavutse Vianney Augustine, ukuriye ishami rishinzwe ubugenzuzi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi mu mashuri, NESA, yavuze ko gucumbikira abanyeshuri byaturutse ku burangare bwa bamwe, ariko ko bakoze ibishoboka byose bakamenyesha ibigo impamvu abanyeshuri batagendeye igihe kugira ngo hatagira umunyeshuri ufatirwa ibihano.
Ati "nta muntu uri bufatirwe ibihano kuko tu ba twamenyesheje abayobozi b'ibigo, abana batinda kugera aho bafatira imodoka, abana bagombaga kugenda kuwa 5 ntibaje, abagombaga kugenda kuwa 6 ntibaje abenshi baje kucyumweru, ababyeyi bakurikize ingengabihe yacu".
Kuba kugeza ubu hari abatarabona uko bagera ku bigo by’amashuri bigaho, nyamara amasomo yamaze gutangira nk’uko byari biteganyijwe, ni ibishobora kugira ingaruka ku myigire ya bamwe bashobora gusigara inyuma y’abandi biturutse ku gukererwa amasomo.
Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


