
Hari abarenza iminsi 30 y’agateganyo bagafungwa binyuranyije n’amategeko
Nov 25, 2024 - 13:44
Raporo ya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu igaragaza ko hari abantu basabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ikarenga bagakomeza gufungwa binyuranyije n’amategeko. Iyi komisiyo isaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo.
kwamamaza
Kuba umuntu yakatirwa iminsi 30 y’agateganyo afunze ariko iyo minsi ikaza kurenga kandi itarasabiwe kongerwa nkuko biteganywa n'amategeko ni kimwe mu bibangamiye uburengangazira bw’abagororwa nkuko byatanzwe muri raporo komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yagejeje ko nteko ishinga amategeko imitwe yombi.
Umurungi Providence Perezida w’iyi komisiyo ati "hari amagororero amwe twasanze harimo abantu bagiye bafungirwa ku cyemezo cy'umucamanza cy'iminsi 30 ikarenga ntisabirwe kwongerwa cyangwa se ntaregerwe urukiko ugasanga amezi 5 cyangwa 6 arashize kandi ibyo binyuranyije n'amategeko".
Abagize inteko ishinga amategeko nabo bibaza uko bigenda ngo iyi minsi umuntu aba yakatiwe ntiyubahirizwe, babajije komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu icyo ibikoraho.
Umwe ati "nifuje kumenya icyaba kibura kugirango igifungo cy'iminsi 30 cyubahirizwe, yaba ari impamvu y'abagenzacyaha bakeya cyangwa ni uburangare".
Ni ikibazo gihangayikishije ku buryo benshi basanga igihano umuntu aba yahawe gikwiye kujya cyubahirizwa uko cyatanzwe hakurikijwe amategeko kuko hari ababigenderamo kandi bikabadindiza.
Umurungi Providence, Perezida wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu we asubiza avuga ko ntakindi babikoraho usibye kugaragaza uko ikibazo giteye no kubishyira mu maboko y’inzego z’ibishinzwe.
Ati "komisiyo twebwe icyo dushinzwe ni ukugaragaza ahari ikibazo tukabwira urwego rubishinzwe kugikemura ntabwo aritwe dufata icyemezo cyuko ikibazo cyakemuka ariko turabigaragaza tugahura na Minisitiri wa Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu ari kumwe n'ubuyobozi bwa RCS n'ubuyobozi bwa Polisi bakatugaragariza ingamba zafashwe twebwe ikiba gisigaye ni ugukurikirana kugirango turebe ibyo twatanzemo nk'imyanzuro byakurikijwe".
Mu ngingo ya 79 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha hateganya ko icyemezo cy’uko ukurikiranyweho icyaha aba afunzwe by’agateganyo kimara iminsi mirongo itatu (30) habariwemo umunsi cyafashweho.
Iyo iyo minsi irangiye, gishobora kongerwaho indi mirongo itatu (30) bigakomeza gutyo. Kongera icyo gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) bigomba gutangirwa ibisobanuro by’icyakozwe mu minsi mirongo itatu (30) ya mbere ku bijyanye n’iperereza n’ikigambiriwe gukorwa muri icyo gihe cy’inyongera gisabwa.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


