
Hari abanyeshuri baganirijwe ku mahitamo akwiye ku murimo
Oct 28, 2024 - 10:01
Muri East African University bateguye igikorwa cyo gufasha abanyeshuri kwitegura gukora umurimo binyuze mu kubigisha kugira amahitamo akwiye ndetse no kubahuza n’ibigo bitanga amahirwe ku murimo, akaba ari igikorwa cyahuje abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ndetse n’abagiye kurangiza kaminuza.
kwamamaza
Kugira amahitamo akwiye ku murimo ndetse no ku mwuga ni imwe mu ngingo zaganirijwe abanyeshuri batandukanye bahurijwe muri East African University aho haganirizwaga abiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, abiga muri kaminuza ndetse n’abarangije kaminuza mu rwego rwo kubafasha kumenya guhitamo umurimo mbashaka kandi bashoboye ndetse bakaba baganirijwe n’abafite ibigo bitanga imirimo.
Prof. Kabera Callixte, umuyobozi wungirije wa East African University avuga ko iki ari igikorwa cyiza kereka abanyeshuri ahari amahirwe y’umurimo ndetse nabo bakabasha guhitamo neza kandi akanavuga ko iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka.
Ati "ni igikorwa twifuza ko kizaba kiba buri mwaka kugirango dutegure abanyeshuri bashaka kwinjira muri Kaminuza bahategurire kumenya ubumenyi bashaka kwiga ubwo aribwo naho buzabaganisha mu bijyanye n'ibyo bifuza kuzaba byo cyangwa kuzakora mu gihe bazaba barangije kaminuza cyangwa amashuri ariko na none tubahuze n'abakoresha bijyanye n'isoko ry'umurimo rihari, icyo abakoresha bifuza, icyo bategereje ku banyeshuri uretse n'abanyeshuri ubwabo n'icyo abarimu bakwiye gukora kugirango bahuze ibikorwa bakora bihure n'isoko ry'umurimo".
Harorimana Bernard, umukozi muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo avuga ko iyi ari gahunda ijyanye nibyo leta imenyereza abana kugira amahitamo akwiye ku murimo.
Ati "iyi gahunda ni nziza nibyo kwishimira kandi bijyanye na gahunda ya leta iriho yo kumenyereza abana biga amahitamo yanyayo bagakwiye gukora ariko no kubereka inzego z'imirimo zirimo amahirwe yagutse yo kuba bakisanga ku isoko ry'umurimo mu buryo bworoshye".
Imibare yo mu kigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare yagaragaje ko mu mwaka wa 2022 abashomeri bize kaminuza bari 17.3% mu barangije amashuri yisumbuye mu masomo rusange bari 22.9% naho abize imyuga n'ubumenyingiro bakaba bari 17.9%.
Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


