
Hari abakeka ko amata y’amasukano bagura yaba avangwamo amazi
Mar 26, 2025 - 10:50
Hari Abanyarwanda bavuga ko aho bagura amata y’amasukano basanga atabaryohera bagakeka ko yaba avangwamo amazi, ndetse n’isuku idakwiye ku bikoresho byifashishwa mu kuyabika. Barasaba inzego zibishinzwe kubashakira uburyo bajya bamenya amata yujuje ubuziranenge.
kwamamaza
Mu bihe bitandukanye, hirya no hino mu Rwanda hagiye humvikana abinubira amata y’amasukano, bavuga ko hari aho bayagura bagasanga atujuje umwimerere.
Hari abavuga ko hamwe mu ho bayagurira, basanga ataryoshye, bagakeka umwanda w’ibikoresho n’aho atangirwa, hadasigaye kuba yongerwamo amazi, ibyo baheraho basaba ko ubugenzuzi bwashyirwamo imbaraga byanashoboka bakigishwa uko babyigenzurira.
Umwe ati "akenshi amata y'amasukano ntabwo aba ari umwimerere, akenshi akugwa nabi iyo uyanyweye, bitandukanye n'aya yo munganda, aho nanywereye amata ha mbere yangizeho ingaruka nimuka aha kabiri angiraho ingaruka, nimuka aha gatatu angiraho ingaruka, mu kugirango yunguke menshi barayatubura akatugiraho ingaruka".
Undi ati "amazi niyo tuba tudashaka mu mata, tuba dushaka amata y'umwimerere, hari n'igihe usanga n'ibyuma kuriya baba bamaze igihe babikoresha ntibabitunganye nkuko bikwiye, ikintu cyakorwa ni ukujya bagenzura neza isuku yabyo".
Dr. Gaspard Simbarikure, umukozi ushinzwe kugenzura isuku n'ubuziranenge n'akato k'ibikomoka ku matungo mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), avuga ko iki ari ikibazo kigihangayikishije ariko ngo n’ubwo ubugenzuzi buzakomeza gukorwa, abaguzi nabo bagomba kwigengesera ku aho bagura amata.
Ati "uburyo bw'ubucuruzi bw'amata bwagombye kuba bukurikiza icyo iteka rya Minisitiri riteganya ku bucuruzi bw'amata, agomba kuba yaturutse ku makusanyirizo y'amata akaba afite n'ibyangombwa byayaherekeje ko yavuye ku makusanyirizo kandi ibipimo by'ibanze by'ubuziranenge aribyo kureba niba nta mazi aba yongewemo, atari umubanji n'ibindi".
Akomeza agira ati "dukora ubugenzuzi, RICA ubwayo dufatanyije n'izindi nzego nazo ziragerageza ariko ni hahandi iyo hajemo kuba ari ugucungana aba ari ugucungana, abacuruza ntibayabungabunga uko bikwiriye, hari n'abayagura bayageza mu rugo bayateka bakabona arapfuye cyangwa agenze ukundi ni ibikoresho babaguzi nabo baguriramo amata, hari igihe umuntu aza kugura amata mu gikoresho kidasukuye".
Itegeko ryo gukusanya no gutwara amata ndetse no kuyacuruza riteganya ko amata yemewe gucuruzwa ku isoko mu Rwanda, aba agomba kubanza kunyura ku ikusanyirizo abayacuruza nabo bakaba bafite icyangombwa cy’aho amata yaturutse.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


