Hari abahinzi bishyurwa bahenzwe ku bwishingizi bw’ibihingwa!

Abakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi bamaze kugana ubwishingizi bwabyo bavuga ko ibyo bahabwa nk’indishyi igihe bahuye n’ibibazo bibangiriza, bidahura n’ibyo bashoye. Bavuga ko ibyo bishobora kuzitira abandi bataragana ubwishingizi. Batangaje ibi mugihe Leta y’U Rwanda ikomeje gukangurira abakora muri uru rwego kugana ubwishingizi. Icyakora Ubuyobozi bushinzwe iyi gahunda muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ntibwemera ibivugwa n’aba baturage, bukabuga ko ababivuga babiterwa no gutekereza ku nyungu bari kuzabona.

kwamamaza

Kugeza ubu, hashize imyaka 4 mu Rwanda hatangijwe gahunda y’Ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi.  Leta yakoze ubukangurambaga bugamije gushishikariza buri muhinzi-mworozi kuyoboka iyi gahunda, ndetse bamwe barayitabiriye.

Gusa bamwe mu bagerageje gufatira ibihingwa byabo ubwishingizi harimo abagaragaza kutishimira ibyo bahawe nk’indishyi ubwo bibasirwaga n’ibiza imyaka yabo ikangirika.  Ababivuga bashimangira ko ibyo bisa no guhomba ndetse ko byaca intege n’abataragana iyi gahunda y’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi.

Urugero rw’abahuye n’iki kibazo ni aba bahinga mu Gishanga cya Bishenyi giherereye mu karere ka Kamonyi. Umwe muribo baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “abahinzi, twebwe ntabwo ubwishingizi bwacu bari kubwitaho cyane, ariyo mpamvu bigoranye ko na wa mufashamyumvire azagere ku muturage amubwire ibintu ari kubona abandi bari kubibonamo igihombo, nawe kubyumva biragoranye.”

Undi ati: “niba bloc urayishyura ibihumbi 40 kandi tukayisaruramo ibiro 500 by’ibigori. Ngaho fata ikiro cya 700Frw ukube n’ibiro 500, noneho wongere ugaruke ufate ibihumbi 40 kuri bloc. Urumva ko icyo baba bakoze ni ukugira ngo baguhereze nk’ifumbire baba bashyizemo wenda n’abahinzi, ariko igihombo cyo uba wahuye nacyo.”

“ hoya! N’igishoro ntikiba kirimo.”

Aba bahinzi bavuga ko hakenewe ubuvugizi kur’iki kibazo. Umwe yagize ati: “hakenewe ubuvugizi, bakadufasha kujya batwishyura imyaka yacu ku kigero gikwiriye ibyo twatakaje.”

BARARUHA Evariste; Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu murenge wa Rugarika wo mu karere ka Kamonyi, asobanura ko abahinzi bishyurwa ku biciro byemeranyijweho. Ikibazo we akibona mu kudasoma neza amasezerano.

Yagize ati:”iki kibazo twagiye duhura nacyo ariko ku muhinzi we, akenshi na kenshi ntabwo aba yasobanukiwe n’amasezerano yasinye, ubundi nicyo kibazo. Aba yumva nyine agomba guhabwa amafaranga menshi.”

“ ariko uburyo ariya masezerano asinywa n’uburyo igishoro kibarwa ni ibintu tuba dufite, tubereka bakisomera.”

Anavuga ko iki kibazo kigaragara mu gihugu hose ariko kiba gishingiye ku kutanyurwa kw’abahinzi usanga kenshi bifuza guhabwa n’inyungu, mugihe ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi bureba igishoro gusa.

Mu kiganiro hifashishijwe Telephone, MUSERUKA Joseph; Ushinzwe gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, avuga ko “kugeza ubu twishingira igishoro. Ni ukuvuga ngo kugira ngo usarure toni enye z’umuceri kuri Ha, wari washoye amafaranga angahe?”

“ Hari igihe bamwe babigereranya na toni enye kuri Ha. Tuvuge niba ikiro kigura 300frw [ni urugero nihaye] wakuba toni enye urumva ko bigera muri niliyoni 1 na 200 kandi akirengagiza ko uwo yishingiye ibihumbi hafi 650, ibyo aribyo azashumbushwa. Azashumbushwa igishoro, ntabwo azashumbushwa umusaruro..”

Iyi gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa cyangwa amatungo yashyizweho igamije gufasha abahinzi n’aborozi kuva mu gihirahiro n’igihombo baterwaga no kuba ibiza bishobora kubaho bikangiza imyaka cyangwa amatungo yabo.

Gusa hari bamwe bahamya ko bigira akamaro n’ubwo bataka guhabwa intica ntikize.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Aug 7, 2023 - 09:11