
Hari abahamya ko hari insengero zibamo ubutubuzi n'ubutekamutwe
Aug 16, 2024 - 07:45
Hari bamwe mu baturage bavuga ko bacitse mu nsengero kubera guhanurirwa ibinyoma ndetse na nyuma yo kugenzura bagasanga hari bamwe mu bayobora izo nsengero n’amateraniro bitwaza Imana n’umwanya bazifitemo bakaba bacucura abaziyobotse bitewe n’icyizere baba babagiriye.
kwamamaza
Nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo guhagarika insengero zitujuje ibyangombwa ndetse izindi zigafungwa burundu nubwo ari icyemezo kitavuzweho rumwe ariko hari abavuga ko bashyigikiye icyo cyemezo kuko ngo usanga hari insengero n’amatorero arimwo abahanuzi b’ibinyoma bayobya abantu.
Nzacahinyeretse Francine utuye mu murenge wa Muhima, avuga ko yazinutswe insengero kubera ibyo yahaboneye bifitanye isano n'ubuhanuzi bw'ibinyoma.
Ati "nabiretse kubera igisitaza nahuriye nacyo mu rusengero, hari icyo nahuriyemo nacyo gituma mvuga ngo aho kugirango njye ngumya ngwe nabireka, nigeze kuba mfite amafaranga ndi umucuruzi amafaranga arashira ndakena cyane njya gusenga, ikintu cyangushije nuko yambwiye ati haguruka wihane kumena ibiryo kandi abana banjye bari bamaze iminsi 2 batarya, yagendeye ku gaciro ku mwenda nari nambaye ariko ntabwo yari azi ikiri kungenza, narababaye".
Hamwe n’abandi bagaragaza ko koko hari abayoboye amatorero n’amadini babyitwaza bagateka imitwe cyangwa se bakaba bishakira indonke.
Umwe ati "hari uza akakubwira ati zana 1000Frw nguhanurire, hari n'abo Imana iba yatumye ariko muri izi nsengero zose harimo abaza gushaka indonke zo mungo zabo bashaka n'indonke zo mu miryango yabo".
Undi ati "ubundi iyo Imana iguhaye ntabwo umuntu agenda ngo asabe ahubwo uratuza ugasenga Imana yanyura muri wa muntu akaba yagira icyo aguha ariko utagiye kumubwira ngo naragusengeye".
Gusa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yanabigarutseho ku munsi wo kuwa 3 ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’intebe hamwe n’iy’Abadepite bashya, aho avuga ko ibyo atari ibyo kwihanganira.
Ati "ahubwo sinabishaka na busa nzabirwanya rwose, aba bantu bateka umutwe bakanyura muri ibyo by'amadini bakambura abantu ibyabo bagatwara umutungo wabo biraza gutuma dushyiraho umusoro, umuntu ajye asorera icyo yinjije, waba wakinjije ku binyoma, wabeshye abantu ukabatwara ibyabo mugihe urwo rubanza rutaraba, rutaracibwa ko ibyo wakoze ari ibinyoma reka habanze hajyeho umusoro".
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwatangaje ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zimaze gukorerwa ubugenzuzi, izirenga 7700 zitujuje ibisabwa zafunzwe zikaba zingana 59.3%.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


