
Hari ababyeyi bahangayikishijwe n'imyambarire y'abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye
Jul 7, 2025 - 18:03
Muri iki gihe Isi iri kwihuta mu iterambere, hari ababyeyi bavuga ko bahangayikishijwe n'imyambarire y'abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, basigaye bajya kwiga bambaye impenure na za poketi. Bavuga ko ababyeyi bagenzi babo ndetse n’abarimu bakwiye guhagurukira iki kibazo.
kwamamaza
Abo babyeyi bavuga ko iyo myambarire ya bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, isigaye iteye inkeke, bikagira ingaruka zitandukanye.
Umwe yagize ati:"Hari igihe ababyeyi batererana abana babo, ntabashe kumukurikirana maze umwana akajya ku mutayeri, niba yarafite ijipo ndende ugasanga barayicimbaguye."
Undi yunga mo, ati:"Nkanjye nabashije kwiga kera, ntawiganaga umusatsi. Uyu munsi, umwana w'umukobwa arashimishwa no kubona afite umusatsi ari kugenda. Yakwambara ijipo iciye akabona aribyo byishimo kuko yabibonye kuri social media. Umwana aragera mu rugo yateye poketi, babone ipantalo yayiciye, iramufashe cyangwa imeze gutya, umubyeyi ntagire icyo avuga."
"Niba ababyeyi bababwiye indende, baragenda bagahita bayicisha gutyo. Abanyeshuri kuko ari urubyiruko, bari kwigira uko kuko bari kubona Isi ariko iri kugenda, ibyo bari kubona ku matelefoni."
Hari abandi bavuga ko babiterwa n'amatsinda bagenda mo. Gusa hari n'abatumva impamvu babikora kandi bafite ababyeyi.
Umwe ati:"Ubwo se naba nayimuhaye ari ndende akaza akansobanurira ngo iki?! Ariko uko umureze niko akura. Ariko abana b'ubu nabo barananiranye! Gusa ntabwo ari hose pe."

Iki kibazo ntabwo gihangayikishije ababyeyi gusa, kuko n'ikigo gishinzwe gutezimbere uburezi mu Rwanda cyigeze kubigaruka ho. Ababyeyi bavuga ko umwana atakagombye guharirwa mwarimu gusa, ariko n'abarezi bakwiye kubyitaho kuko aribo bamarana igihe kinini nabo ku mashuli.
Umwe, ati:"Niba umwana ava ku ishuri akagera mu rugo, wowe mubyeyi ukareba uniform yambaye ntumugire n'inama ngo umubwire ko uniform yambaye ni ngufi ni ukubera iki?"
Undi ati:"Wowe mubyeyi ni wowe ukwiye kuba hafi y'umwana wawe, kuko ntabwo wafata umwana ngo umuterereye umwarimu. Kera umwana yajyaga ku murongo, umwarimu akareba niba uniform itanduye ku ikora, cyangwa se ari ipantalo...kenshi twe baranatwirukanaga."

Nubwo bahamya ko ababyeyi ba bene abo bana ari bo babigiramo uruhare, ariko banasaba ibigo by'amaahuri gushyiraho ingamba.
Gusa mu mategeko, ibigo by'amashuri yisumbuye yaba aya Leta cyangwa afashwa nayo ku bw'amasezerano,bigenwa ko bakwiye gushyiramo ibijyanye n'imyambaro ikwiye mu rwego rwo gusigasira indangaciro n'umuco nyarwanda, nk'uko byatangajwe na SENGABO Ayubu; uyobora ishuli ribanza ryo ku Ntwali mu mujyi wa Kigali.
Yagize ati:"Ni ikintu gikunze kugaragara mu banyeshuri ariko bigendana na gahunda ikigo cyihaye, kiganderaho mu myambarire. Iyo rero usanga kidafite uwo murongo, usanga abanyeshuri bafite imyitwarire itari myiza, bagorana muri ubwo buryo ishuri ryagenye."
"Aho bishobora kugaragara ni aho ishuri riba ryagize intege nke mu gukurikirana abanyeshuri cyangwa se n'amategeko rigenderaho. Ntekereza ko umuyobozi w'ishuri aba afite inshingano zo gukurikirana iyo myambarire itari myiza kugira ngo atoze abanyeshuri."
Ubusanzwe minisiteri y’uburezi ivuga ko indangagaciro nyarwanda ari ingenzi, cyane ko niyo ishuri ryaba ritsindisha neza 100% ariko abanyeshuri badafite umuco ntacyo byaba bimaze, kuko ejo hazaza habo nta cyerekezo kizima haba hafite.
@Emilienne Kayitesi/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


