Haravugwa ikibazo cya interinete idakora neza kandi igashira vuba

Mu gihe leta y’u Rwanda yihaye intego yo gukwirakwiza imiyoboro ya interinete mu gihugu hose kandi ikora neza, haracyagaragara imbogamizi z’aho icikagurika ndetse ikanashira vuba nkuko bivugwa na bamwe mu bayikoresha. Urwego ngenzuramikorere mu Rwanda ruvuga ko ibigo bicuruza interinete bikwiye kujya biganiriza abakiriya babyo bakamenya neza serivisi bari kugura ntibarebe inyungu zabo gusa.

kwamamaza

Mu myanzuro y’inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro yayo ya 18 yateranye muri 2023, hanzuwe ko hagomba gukemurwa byihuse ikibazo cya interinete igenda nabi no gushyiraho ibiciro binogeye buri wese.

Kugeza ubu ibiciro bya interinete byaragabanyijwe kuburyo bugaragara ariko kuba imikorere yayo itanogeye buri wese ni ikibazo gihurizwaho na benshi.

Manishimwe Ange ati "kugeza ubungubu uragura interinete bakakubwira ko iri ku muvuduko wo hejuru wayikoresha ikagenda gake kandi wayiguze bakubwira ko ikora neza".

Kampire Solange nawe ati "hari ukuntu uba uri nko kureba nka videwo uziguze nta n'iminota ibiri ishize bakakubwira ngo ukoresheje 80%".

Umuhire Vanessa nawe ati "ni ukutugurisha ibintu ariko mubyukuri bidafite umuvuduko nk'uwo badushishikarije". 

Bizimana Jean Paul ati "hari igihe usanga interinete yagoranye ku buryo ujya nko gukoresha porogarame bikanga". 

Ku kibazo cyo kuba interinete ikora nabi, urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA, rusanga ahanini biterwa n’uko uyikoresha ari ahantu hatari ihuzanzira (Network) ihagije, gusa ngo hari gukorwa ibishoboka byose ngo iki kibazo gihinduke amateka.

Charles Gahungu umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri RURA ati "byashoboka ko ushobora kuba uri ahantu hatari network nziza bigatuma ubona ko ya serivise itari gukora neza, icyo gihe ni byiza ko mwegera cya kigo gishinzwe gutanga iyo serivise, uyu munsi turi gukora uko dushoboye dushyiramo imbaraga kugirango iminara yagurwe ikomeze yongerwe mu gihugu".

Charles Gahungu akomeza avuga ko kuba interinete umuntu yaguze yashira vuba akenshi bishobora no guterwa nuko muri telefone cyangwa mudasobwa umuntu akoresha kari porogarame ziyikoresha atabizi.

Ati "hari igihe usanga ibikoresho dukoresha harimo virusi cyangwa izindi porogarame ziri gukomeza zikora wowe utabizi, birashoboka ko ku bikoresho ukoresha hashobora kuba harimo porogarame ziri gukora utabizi".  

Uyu muyobozi muri RURA asaba kandi ibigo bicuruza interinete kujya bisobanurira neza abakiliya ibijyanye na serivisi bigiye kubaha aho kureba gusa inyungu bamukuramo.

Kugeza mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2023 mu Rwanda hose habarurwaga abantu  9,352,218 bakoresha interinete, bangana na 69.40%  by’abaturarwanda bose.

Inkuru ya Yassini TUYISHIMIRE / Isango Star Kigali

 Feb 21, 2024 - 09:25