“Harageze ngo imyitwarire ihinduke kuko urebye aho tugeze , ibintu ntabwo bimeze neza.”: SCG

Abanyamakuru basaga 20 bo mu bihugu by’u Rwanda, RDC, n’u Burundi baravuga ko biteguye kuba umusemburo w’itangazamakuru ryubaka amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari. Bavuga ko ubusanzwe usanga hari abitwaza uyu mwuga bakayobya rubanda binyuze mu kubaha amakuru atizewe. Nimugihe inararibonye mur’uyu mwuga zivuga ko abawukora bose bakwiye kwitondera uburyo bwo gutangaza amakuru, birinda cyane kubogama, by’umwihariko mu bihe by’amakibirane.

kwamamaza

Ubusanzwe iyo ugerageje gusoma no kuganira n’abasobanukiwe iby’akarere k’ibiyaga bigari, usanga u Rwanda, u Burundi na RD Congo ari ibihugu bisangiye amateka ya hafi cyane mu mibanire y’abaturage babyo.

Ariko uko imyaka ihita indi igataha, uyu mubano ugenda uzamo agatotsi, ndetse bikanagira ingaruka ku mibanire y’abaturage b’ibi bihugu uko ari bitatu.

Ibyo abakora umwuga w’itangazamakuru bavuga ko basanga bigayitse ndetse nyuma yo guhugurwa bagiye kuba umusemburo ryubaka amahoro.

Umunyamakurukazi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ari naho aya mahugurwa amaze iminsi abera, yabwiye Isango Star ko “ bibaho ko mu makuru usanga atari yo! Iyo rero tuyacishije kuri radio zacu ashobora gutuma mu baturage havukamo urwango.”

Mugenzi we wo muri Repubulika iharanira demokarasi ra Congo, yunze murye ati : hari abanyamakuru usanga batangaza amakuru adafite gihamya, amakuru ahembera urwango. Rero ndakangurira abanyamakuru bagenzi banjye gutangaza amakuru yizewe, agamije kubaka amahoro mu karere kacu.”

Umunyarwanda nawe ntiyagiye kure ya bagenzi be, yagize ati: “iyo ukuruye wishyira hakazamo icyo twita nko gufana cyangwa icyo bamwe bitiranya no gukunda igihugu, bashiduka batandukiriye.”

Sylvère Ntakarutimana ; Umuyobozi wa Radio na Television Isanganiro y’I Burundim ndetse akaba n’inararibonye mu mwuga w’itangazamakuru amazemo imyaka irenga 20, ashimangira ko koko hari aho usanga itangazamakuru rihembera amacakubiri atari ngombwa kandi hari imyifatire yagakwiye kuranga umunyamakuru.

Yagize ati : “ uwuga wabo, agomba kumenya y’uko ukomeye mu kubaka amahoro. Ni nkuko iyo bibeshye bagakoresha nabi uwo mwuga bashobora guhungabanya amahoro maze intambara igakomeza cyangwa igatangira.rero mubyo bakora byose bagomba kureba yuko bari kubaka amahoro. Umunyamakuru akibaza ati’iyi nkuru ngiye gutangaza, iri jambo ngiye kuvuga, ubwo ntishobora kwangiriza imigenderanire iri hagati y’abantu, aho usanga abantu basubiranyemo?”

Ku ruhande rw’umuryango mpuzamahanga uharanira amahoro, Search For Common Ground, amashami yawo yo mu Rwanda, u Burundi na RD Congo yemeza ko ibi bikwiye gucika mur’aka karere.

Nicolas Gatambi; umuyobozi w’imishinga ihuza uyu muryango n’itangazamakuru, yagize ati :“ hari amakuru menshi twagiye tubona ari guteza ibibazo muri kano karere kubera ko abanyamakuru ubwabo bahindutse abafana cyane. Abanyamakuru benshi baba basa naho bibagiwe akazi kabo, bityo rero bigateza ibibazo muri sosiyete zacu. ”

“Harageze ngo imyitwarire ihinduke kuko urebye aho tugeze , ibintu ntabwo bimeze neza.”

Ibi bigarutsweho nyuma yuko abanyamakuru 24 bakora ku bitangazamakuru bitandukanye  byo muri ibi bihugu bitatu: u Rwanda, u Burundi na RDC ; [bituranye ndetse n’ababituye bakagirana imibanire yihariye] bari bamaze iminsi 3 bahabwa ubumenyi bwunganira imikorere yabo iganisha ku mahoro binyuze mu mahugurwa ku uruhare rw’abanyamakuru mu kubaka amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Bujumbura.

 Feb 7, 2023 - 13:18