Haracyari urugendo kugira ngo buri munyeshuli wiga TVET abone mudasobwa.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe amashuri ya Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro (RTB) ruravuga ko gahunda ya leta yo kwegereza abarimu n’abanyeshuri ibyo kwifashisha mu masomo akoresheje ikoranabuhanga igeze kure, nubwo hakiri urugendo. Ibi bishimangirwa na bamwe mu barezi bigisha imyuga n’ubumenyingiro aho bavuga ko kubona umuriro ku bigo bigishaho no kubona za mudasobwa bibafasha mu gutambutsa amasomo neza.

kwamamaza

Ibi bijyanye n’intego ya Leta y’uburezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro y’uko mu mwaka wa 2024, mu banyeshuli 100, nibura 60 biga mu mashuri yisumbuye bazaba biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Dipl. Ing. Paul Umukunzi; Umuyobozi  Urwego rw'igihugu rushinzwe amashuri yaTekiniki, imyuga n'ubumenyingiro (RTB) agaragaza ko bagerageza kongerera ubushobozi mu gukoresha ikoranabuhanga aya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

 Yagize ati: “Ubu icyo turi gushyira imbere ukureba uburyo bwiza amashuli yacu yabona za mudasobwa abana bakoresha ariko bari ku ishuli. Indi ntambwe izakurikira ni ukuba hari za mudasobwa kuri buri munyeshuli ariko ni urugendo rusaba ubushobozi tutarabona kugeza ubu.”

 Yongeraho ko “kuba byibuze mu mashuli atandukanye hari ibyuma by’ikoranabuhanga, abanyeshuli bakaba bafite mudasobwa bashobora gukoresha ku ishuli, noneho bakaba bafite n’iyi platform bigiraho bakoresheje ikoranabuhanga. Kuba mwarimu yagira mudasobwa ye tubigeze kure noneho bakabasha kwigisha bagakoresha za mudasobwa ziri ku ishuli.”

 Abarimu bigisha imyuga,tekiniki n’ubumenyingiro bashimangira ko ubu bafite ibikorwaremezo bifashisha guha abanyeshuri ubumenyi bushingiye ku ikorabuhanga ugereranyije n’uko byari mbere.

Umwe ati: “Mu Rwanda hose hari umuriro, cyane cyane mu bigo (…)dufite ibikoresho ku rwego twishimira ndetse tugashimira na leta y’u Rwanda kuba yarashize ingengo y’imari mu bigo byigisha imyuga. Baduhaye ibyo dukoresha kugira ngo twigishe ayo masomo.”

“ n’uwo muriro urahari kuburyo nitujya kubyigisha tutavuga ngo twabuze uko tubyigisha.”

Undi ati: “Turi mu gihugu kiri kwihuta mu iterambere, abarimu twahawe za mudasobwa. Ikigo nkoraho ni kimwe mu bigo 81 byatangiye ari ku mashuri bavugaga ngo ni ay’uburezi bwibanze bitangirana amashami ya TVET. Umuriro urahari, za mudasobwa zirahari…”

Urwego rw'igihugu rushinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro (RTB) mu integanyanyigisho yarwo nshya y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ikubiyemo amasomo yigwa hifashishije ikoranabuhanga.

Ayo masomo yigwa n’ abanyeshuri kuva kurwego rwa mbere (1) kugeza ku rwa (5) bagahabwa ubumenyi banahanga udushya mu ikoranabuhanga.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/oGLPFPF90mw" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Bahizi Heritier/Isango Star-Kigali.

 Nov 1, 2022 - 12:21