Haracyari imbogamizi mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga

Mu gihe hari gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoranabuhanga na serivise, hari bamwe mu bacuruzi usanga batariyumva mu bijyanye no kwishyurwa amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse ko hari n’ababyemera ariko bagasaba ikindi kiguzi kisumbuyeho.

kwamamaza

Isesengura raporo ya banki nkuru y’igihugu y’umwaka 2023, Sena yagaragaje ko ukwishyurana hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu Rwanda bigeze ku kigero gishimishije ariko hakiri imbogamizi bitewe n’aho usanga bamwe mu bacuruzi badakozwa iby’iyo gahunda.

Hon. Senateri Nkurunziza Innocent na Senateri Umuhire Adrie baravuga ko hakirimo imbogamizi kuri bamwe.

Hon. Senateri Nkurunziza Innocent ati "muri iki gihe tumaze kubona ko guhererekanya amafaranga bisigaye byihuta hakoreshejwe ikoranabuhanga n'ubundi buryo, ni ibintu byiza bigaragaza iterambere kandi bituma buri wese yumva atekanye bikanorohera serivise ndetse no kurwanya ubujura".

Senateri Umuhire Adrie nawe ati "iyo ugiye guhaha ku bantu bafite ubucuruzi hari abatemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, bamwe bakakubwira bati urishyura kuri Telefone ariko urenzeho ayo kubikuza, bibangamira abagiye kugura".      

Abaturage bavuga ko ibyo bidindiza serivise.

Umwiza Donatha ati "tugira imbogamizi z'uko twishyura abantu bakabyanga bakatubwira ko nta kode bafite".

Nyinawumuntu Aphonsine nawe ati "hari ahantu ujya kwishyura bakavuga ngo renzaho mbese ntibabyumve neza, bituma ujya gushakisha ahandi, tugomba kubyumva kimwe cyane".     

Hon. Nkusi Juvenal uyobora komisiyo y’iterambere ry’imari n’ubukungu muri Sena avuga ko hakwiye gukora ubukangurambaga abataramenya ibyiza by’iyo gahunda bakayimenya bakayikoresha batinuba kuko itanga umutekano usesuye w’amafaranga.

Ati "iyo ubirebye hari ikintu byahinduyemo kwihutisha kwishyurwa, mbere umuntu yaguhaga sheke ukazajya kuyifata nyuma y'iminsi 3 ariko ubu ni ukwishyurwa ako kanya ukaba uyifite nta minota utaye, abantu bose babibonamo inyungu kandi bitanga umutekano bikihutisha kandi bikanoza imitangire ya serivise y'imari".    

Gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana bizwi nka ‘Cashless’ byateye imbere haba mu gihe cya Covid-19 na nyuma yayo.

Imibare ya Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23, kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefoni biri ku isonga y’izindi nzira zo kwishyurana, byo byihariye 52% by’ibikorwa byose byo kwishyurana byakozwe, ku buryo amafaranga yahererekanyijwe yageze kuri miliyari 24.500 Frw mu mwaka wa 2023.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 21, 2024 - 08:36