Haracyari imbogamizi kuri gahunda yo gukoresha Internet mu kwigisha abanyeshuli.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze mu Rwanda kiravuga ko integanyanyigisho nshya yibanda ku gukoresha internet mu kwigisha abanyeshuri imaze gutanga umusaruro. Icyakora kivuga ko hakiri imbogamizi z’ibikorwaremezo bya internet bitaragera mu mashuri yose.

kwamamaza

Ubusanzwe gahunda yiswe “Internet for Education Program” yateguwe na Internet Society, ishami ry’u Rwanda. Ku wa gatanu w’icyumweu gishize, mu kiganiro nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’uburezi ku guteza imbere internet mu mashuri yo mu Rwanda. Emmanuel Mfitumukiza; umuyobozi w’iri shami, yavuze ko iyi gahunda ya internet yaje mu burezi ifite icyo igamije.

Ati: “Turi mu kinyejana cya 21, aho ubumenyi ku ikoranabuhanga ari ingenzi kugira ngo umuntu abe yubakitse cyangwa ashobora gutanga umusaruro muri iyi minsi. Internet for education, Twatekerezaga ko abarimu bakongererwa ubushobozi ku ikoranabuhanga ariko nanone n’abanyeshuli bigisha bakabasha bukona ubumenyi ku ikoranabuhanga.”

” Mwarimu ufite ubumenyi ku ikoranabuhanga abasha kwigisha umuneyshuli mu buryo bujyanye n’igihe, ndetse niba turi kwigisha dukoresheje integanyanyigisho nshyashya ijyanye no kurebera ku bushobozi, twifuza ko mwarimu agira ubwo bushobozi kugira ngo abone uko atanga ubwo bushobozi.”

Diane Sengati; umuyobozi mu ishami ry’ikoranabuhanga mu burezi mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze, REB, yatangaje ko “gahunda ya internet ni nziza cyane kuko iri mu murongo wa leta kuko nubundi na REB ubwacu dufite ukuntu duhuza amashuli. Rero iyo tubonye abafatanyabikorwa batandukanye tuba turi mu murongo umwe kandi twese tugamije ikintu kimwe, kuko amashuli yose aba agomba guhuzwa. N’integanyanyigisho ubwayo irabiteganya ko ari kimwe mu buryo bwo kwiga no kwigisha.”

 Nkundingabo Theophille; umuyobozi w’ishuri GS Nyirarukobwa, yemeza ko hari itandukaniro rinini mu burezi busanzwe n’ubwimakaje gukoresha internet mu kigo

Ahereye ku kigo ayoboye, Nkundingabo yagize ati: “ Byarahindutse cyane kuko ubundi twari dufite ikibazo cy’ibitabo, ndetse byari bigoye na mwarimo ko abona uko ategura amasomo. Noneho tumaze kubona ibyo bitabo, byiroheye mwarimu gukora no gukora ubushakashatsi butandukanye, ku bitabo bitandukanye noneho agahuza akigisha abana ibintu nawe yakoreye ubushakashatsi kandi byiza bifatika.”

Nubwo bimeze bityo ariko, gutanga mudasobwa ku banyeshuri zifashishwa gukoresha internet mu Rwanda bigeze ku ikigero cya 57%. Icyakora Leta ifite intego yo kugeza ibikorwaremezo bya internet ku mashuri ku kigero cya 60% muri 2024.

Nimugihe ubu mu mashuri abanza bigeze kuri kuri 20%  by’intego yihaye, naho mu mashuri yisumbuye bigeze kuri 57%.

@ Bahizi Heritier/Isango Star-Kigali.

 Dec 27, 2022 - 06:46