
Haracyari imbogamizi ku ishyirwaho ry’umushahara fatizo
Dec 11, 2024 - 08:49
Hari abanyarwanda benshi basanga mu Rwanda hakwiye gushyirwa umushahara fatizo ujyanye n’aho ubukungu bugeze kuko hagaragara ubusumbane mu mishahara y’abakora akazi kamwe kandi nabwo ikaba itajyanye n’igihe. Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard NGIRENTE, avuga ko biri gutekerezwaho ariko bitahita bikorwa kuko hari byinshi bijyana nabyo kandi atari benshi bawubahiriza uramutse ushyizweho.
kwamamaza
Kuba nta mushahara fatizo uriho kandi ubukungu bukomeza guhindagurika kenshi nibyo abantu baheraho bavuga ko imishahara bamwe bahemba itakijyanye n’igihe. Basaba ko hashyirwaho umushahara fatizo ushobora kubeshyaho umukozi.
Umuturage umwe ati: “umushahara fatizo ukwiye kujyaho rwose nkuko natwe muri kperatuve duterana inkunga uko dukora. Cyangwa hari abaduhemba makeya, abandi bakatuhemba ageze ku kigero ariko ugasanga umushahara ntabwo ari wa wundi. Natwe twajya no guhaha ku isoko ugasanga shwi! Amafaranga ahise agenda uko bakayatwaye.”
Undi muturage w’I Nyamagabe, ati: “twe inaha umuhinzi tumuhemba 1200Fw kandi ukareba ugasanga nta kintu cyavamo. Ariko nibura umuhaye ibihumbi 3 ahobora kugenda akaguramo ikilo cy’ibishyumbo, isabune. 1200Frw yahingiye se wagura ikilo cy’ibic=shyimbo cy’1000frw hakaba hasigaye 200Frw. 200Fr waguramo umunyu, n’ibyo byose? umushahara fatizo warukwiye kujyaho pe!”
Impuguke mu by’ubukungu iby’ubukungu basanga hari icyo igihugu nk’u Rwanda cyagenderaho gishyiraho umushahara fatizo ariko bigakoranwa ubushishozi.
Aganira n’Isango Star, Jules SIBOMANA; umwalimu muri kaminuza ya Kigali akaba ni umusesenguzi mu by’ubukungu, yagize ati: “hari byinshi rero bishobora kugenderwaho bashyiraho uwo mushahara fatizo. Harimo icyo kiguzi cy’ubuzima. Urebye muri iyi minsi cyane cyane guhera nyuma ya Covid , ikiguzi cy’ubuzima cyarazamutse. Iyo yaba ari impamvu bagenderaho kubera yuko abenshi muri rusange imishahara yabo ntiyigeze izamuka. Iyo yaba impamvu ituma bashyiraho uwo mushakhara fatizo.”
“ikindi kintu cyaba ari izamuka ry’ibiciro kuko ibiciro byariho mu myaka ine ishize n’ubu ni ibintu bitandukanye.”
Ku rundi ruhande, Minisitiri w'intebe Dr.Edouard NGIRENTE, avuga ko gushyiraho umushahara fatizo bisaba kureba ku bintu byinshi ariyo mpamvu bitwara igihe ndetse bikajyana n'ubukungu buriho.
Ati: “ni ikintu tutapfa kwihutira kuko kijyana n’ikigero cy’amajyambere y’igihugu. abantu benshi barabivuga bakagira ngo biroroshye, ngo guverinoma irabyuka ikavuga ngo guhera uyu munsi umunyarwanda azajye ahembwa amafaranga 450 cyangwa 1000 ku isaha. Wenda guverinoma yabikora igahemba abantu kuri iyo rate. Ariko se umuturage ufite umukozi wo mu rugo azamuhemba ku yihe rates? Nayamuhemba we azaba ahembwa angahe? Ni byinshi cyane, ni icyifuzo gisaba kwitondera cyane. ni implication nyinshi kun go z’abantu, ku miryango, ku bigo bya leta no ku buzima bw’igihugu. ariko icyo twemera tuzagera igihe tubigeraho.”
Kugeza ubu Hashize imyaka itandatu hasohotse itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda. Iryo tegeko ryemeje ko umushahara fatizo ugomba kujyaho ariko bikagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze nyamara kugeza ubu iri teka ntirirajyaho.
Iri tegeko ryashyizweho bitewe n’uko inzego zitandukanye zagaragaje ko umushahara fatizo u Rwanda rugenderaho umaze imyaka myinshi kandi bigira ingaruka ku mibereho y’abakozi ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Umushara fatizo usanzwe washyizweho mu 1974 ukaba ungana n’amafaranga 100 Frw ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.
@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


