Haracyari icyuho mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga no kubona igishoro mu rubyiruko

Mu gihe buri taliki ya 1 Gicurasi buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi w’umurimo, Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo ivuga mu myaka 30 ishize, ihangwa ry’imirimo mishya mu Rwanda ryazamutse ku rwego rushimishije ariko ngo haracyari icyuho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse n’igishoro ku rubyiruko, gusa ngo ninaho hari gushyirwa imbaraga cyane kugirango hazamurwe ihangwa ry’imirimo.

kwamamaza

Nyuma y’imyaka 30 u Rwanda ruvuye mu bihe byari bigoye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo igaragaza ko urugendo rw’ihangwa ry’imirimo mishya rutari rworoshye gusa Leta yashyizemo imbaraga rugerwaho kandi ngo intambwe yatewe irashimishije.

Dr. Jeannette Bayisenge, Minisitiri muri iyi Minisiteri ati "urugendo rw'imyaka 30 mu guhanga imirimo cyane cyane twita ku rubyiruko bigaragara ko hari intambwe yatewe cyane cyane iyo duhere aho u Rwanda rwari ruri mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho ibintu byose twavuga ko byari byasenyutse ndetse n'abantu imirimo yasenyutse n'icyizere cyo kubaho nacyo kitagihari, ishingiro ry'umurimo ryari ryasenyutse ariko kuva icyo gihe Leta yashyizemo imbaraga mu guhanga umurimo, guteza imbere ishoramari bigenda bitanga umusaruro".     

Nubwo bimeze bitya ariko hari bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko kubona imirimo bikiri ikibazo mu gihe abandi bemeza ko imirimo ihari ahubwo ubumenyi n’ubushobozi aricyo kibazo.

Umwe ati "niba umuntu agiye guhinga akenera isuka n'umurima, utuzi turahari ariko n'ubumenyi buhura na turiya tuzi ni ikibazo".

Undi ati "tugomba kwihugura cyane cyane cyane ku bumenyi, ubumenyi bw'ibanze ku ikoranabuhanga, tukihugura tukamenya iby'ibanze kugirango tubashe kugira akazi".

Minisitiri Jeannette Bayisenge nawe yameza ko hakiri icyuho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse no kubona igishoro cyo guhanga imirimo mu rubyiruko ariko ngo ninaho hari gushyirwa imbaraga cyane mu gucyemura icyo kibazo.

Akomeza agira ati "ibyuho bigenda bigaragara cyane ni imikoreshereze y'ikoranabuhanga, uko bigaragara isi iragana ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu buzima bwose bwa buri munsi atari mugice cy'ikoranabuhanga ahubwo no mu mirimo yose dukora mu bice bitandukanye, bigaragara ko ikoranabuhanga ariryo shingiro rya byose kandi turacyasanga imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu banyarwanda uretse no mu rubyiruko bikiri hasi, ikindi ni igishoro naho usanga kiba imbogamizi haba ku rubyiruko ndetse n'abandi banyarwanda akaba ariho imbaraga zigenda zishyirwa".    

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo igaragaza ko muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere NST1 umwaka wa 2023 warangiye harahanzwe nibura irenga 90% y'imirimo 1,500,000 yagombaga guhangwa kuva muri 2017 kugera 2024 ni ukuvuga nibura ko hahanzwe imirimo irenga 1,300,000 kandi ngo muri yo 80% yayo ikaba yihariwe n’urubyiruko.

Inkuru irambuye Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 2, 2024 - 09:40