Haracyari icyuho mu buringanire hagati y'abagore n'abagabo ku murimo

Mu gihe Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwigisha no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagora n’abagabo, hari bamwe bagifite imyumvire ko hakiri akazi k’abagore n’ak’abagabo.

kwamamaza

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, ndetse by’umwihariko mu kongerera ubushobozi umugore hagamijwe guteza imbere umuryango ushingiye ku gufatanya mu kugera ku iterambere rirambye, ndetse ku birebana n’umurimo, benshi basobanukiwe ko ntakazi kakibaho kagenewe ab’igitsina runaka.

Nyamara nubwo benshi bacengewe n’iyi gahunda, ku birebana n’umurimo hari abagifite imyumvire ko hari akazi kagenewe abagore hakaba n’ak'abagabo.

Umwe ati "hari akazi k'ingufu umudamu atashobora gukora niba bisaba imbaraga ni umuntu w'umugabo uba ufite imbaraga, njye ndi umukanishi ntabwo umudamu yashobora guterura ikintu kiremereye bisaba umuntu ufite imbara".

Ashimira intambwe imaze guterwa, Asiimwe Rebecca, umuyobozi mu ishami rishinzwe kugenzura uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ry’ubahirizwa mu Rwanda, avuga ko hakiri inzitizi, ahanini zifatiye ku muco w’abanyarwanda, imyizerere ndetse n’uburezi, ndetse ngo hakenewe n'ubufatanye.

Ati "umuco n'imyemerere nabyo hari ukuntu byari inzitizi kandi n'uyu munsi ntabwo twavuga ngo byararangiye ahubwo naho tugomba kuhashakira igisubizo kuko abashakashatsi bagaragaza ko umuco ukura, izindi mbogamizi tubibona mu burezi n'ubumenyi, kuba abagore bataritabiraga iyi mirimo tuvuga ko yari imenyerewe ko ari iy'abagabo nta bari bahari babyize bitewe na wa muco n'imyemerere, abana b'abakobwa ntabwo bajyaga kwiga".

"Turakomeza gushishikariza abagabo gufatanya n'abagore babo mu rugo kuri ya mirimo idahemberwa, turakangurira inzego zitandukanye zaba iza leta cyangwa ab'ikorera gufasha abagore n'abagabo guhuza inshingano zabo z'urugo ndetse n'akazi".    

Raporo mpuzamahanga ya World Economic Forum yo mu mwaka wa 2023, yerekanye ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 2 muri Africa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ndetse rukaba  ku mwanya wa 7 ku Isi n’amanota 80.5%.

Kuba hakiri bamwe mu banyarwanda batarabasha gusobanukirwa bihagije uburinganire n’ubwuzuzanye ku murimo, bituma bamwe biheza mu kazi maze bikadindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Inkuru ya Jean Claude Cyiza / Isango Star I Kigali

 Aug 9, 2024 - 09:11