
Haracyari ibibazo bituma itangazamakuru ryo mu Rwanda ridatera imbere
Oct 17, 2024 - 08:19
Mu gihe abayobozi b’ibitangazamakuru n’abakora uyu mwuga bagaragaza ibibazo bihari bituma ridatera imbere, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB ruvuga ko itangazamakuru rikwiye gukoresha amahirwe ahari rikagendana n’ibigezweho nka Social Media bitanga umusaruro.
kwamamaza
Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB mu kwezi kwa 11 2023, ngo byagaragaye ko nta kibazo cy’ubushobozi itangazamakuru ryo mu Rwanda rifite cyane nkuko bivugwa na Emmanuel Habumuremyi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).
Ati "abantu benshi baribazaga bati itangazamakuru mu Rwanda rirakennye nta mafaranga arimo, abanyamakuru ntibahembwa ibyo bibazo nibyo abantu bagendaga bibaza noneho RGB ikora ubushakashatsi imaze kubutangaza icyagaragaye nuko ntabwo ibitangazamakuru bifite ibibazo cyane, ku bijyanye n'imishahara abakora mu itangazamakuru iri hasi cyane ku buryo hifujwe kureba ngo ese koko buriya bushakashatsi hari ikintu bwadufasha mu rwego rwo gutuma itangazamakuru n'abarikoramo bikomeza gutera imbere kandi bigatanga umusanzu wabyo".
Ku ruhande rwa bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru bavuga ko ikibazo cy’ubushobozi usanga gishingira ku myumvire y’abantu yaba ari abo mu bigo bya leta n’abikorera ariko hakaba n’ikibazo cy’uko itangazamakuru rya leta n’iryigenga ribyiganira ku isoko rito rihari.
Umwe ati "umucuruzi aracyari muri bwa bucuruzi bwa kera bwo kumva ko ibikoresho bye cyangwa se ibintu yazanye agomba gushyira hanze arabikora uko we yumva, dufite ingengo y'imari nkeya muri leta ijya mu itangazamakuru kandi nayo tukayibyiganira n'igitangazamakuru cy'igihugu (RBA)".
Jean Bosco Rushingabigwi umuyobozi w’ishami rishinzwe imikorere y’itangazamakuru muri RGB, we abona itangazamakuru rikwiye kuyoboka ikoranabuhanga bakaribyaza umusaruro.
Ati "ibitangazamakuru byinshi biracyacungiye kwamamaza kandi haje abakeba mu ikoranabuhanga, uyumunsi haba hari umuntu ufite YouTube ifite abamukurikira za miliyoni, njyewe ninjya gutanga ubutumwa bwanjye nzajya kuri wawundi wa YouTube kurusha Radio, birabasa ko abantu biga kujyana n'ibihe, bakibaza bati ikoranabuhanga naribyaza umusaruro nte? ese isi iragana he? niba tugeze mu gihe cy'ubwenge karemano ese mu gitangazamakuru cyanjye mfite uzi kubikora? mfite umuntu ushobora gukora amakuru ashyirwe kuri YouTube?"
Mu bindi itangazamakuru rigirwamo inama harimo no kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge buhangano rinoza kandi rikanoroshya akazi.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


