Hamuritswe ubushakashatsi ku kamaro k’ibihangano muri gahunda za leta zirimo izo kurandura ubukene.

Ikigo cy’ubushakashatsi bugamije amahoro ILDP cyamuritse ubushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo kugaragaza umumaro w’ibihangano mu guteza imbere gahunda za leta bishingiye ku ntego z’iterambere rirambye rizwi nka SDGs. Minaloc n’ibigo bya leta byatangaje ko ubu bushakashatsi buzafasha muri gahunda za leta zirimo kurandura ubukene.

kwamamaza

ILDP ivuga ko bu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwiga mu mashuli yisumbuye kugaragaza uruhare n’ibitekerezo byabo muri gahunda z’iterambere rirambye, cyane cyane izijyanye no kurandura ubukene no guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Ubu bushakashatsi kandi bwagizwemo uruhare n’abarimu, abanyeshuli[abahanzi] ndetse n’abana b’abakobwa basamiye imburagihe.

Syvestre Nzahabwanayo;umuyobozi mukuru wa ILDP yagize ati: “basesenguraga imbogamizi zijyanye no kurandura ubukene ndetse no guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa. Mugusoza bahanga ibihangano kugira ngo bagaragaze izo mbogamizi.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze, REB,kimwe mu bigo byamurikiwe ubu bushakashatsi kivuga ko buzifashishwa mu gukuraho imbogamizi ku burezi bw’umwana w’umukobwa.

Rutiyomba Florien; umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe iteganyanyigisho z’ubugeni n’ubumenyamuntu, yagize ati: “ no mu myigishirize yacu, uko dushishikariza abana ubu ngubu gukora ubushakashatsi no kubyo biga. Kuba rero ubushakashatsi bwarakoresheje abanyeshuli ni uko ubusanzwe nabo bakora ubushakashatsi…. Mu isi tugezemo hariho ahantu henshi hari amakuru kuburyo umunyeshuli cyangwa umuntu wese agomba guharanira kwiga kurushaho no gucukumbura.”

@ Berwa Gakuba Prudence

 Mar 31, 2023 - 10:35