Hamas na Israeli bemeranyije guhagarika intambara, Israeli bahise bategura yiga ku gutaha kw'imbohe

Gaza yasenywe n'intambara

Perezida w’Amerika, Donald Trump, yatangaje mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Ukwakira ko Israeli na Hamas basinye ku gice cya mbere cy’amasezerano yo guhagarika intambara. Trump yavuze ko abafashwe bugwate bazarekurwa vuba. Ni mu gihe Guverinoma ya Israeli yahise itegura inama yihuse yo kwiga uko imbohe zizataha

kwamamaza

Igikorwa cyo gusinya amasezerano hagati y'izi mpande zombi cyafashwe nk'intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwo hagati.

Ibihugu bitandukanye byiganjemo iby'Abarabu birimo Misiri, Arabia Saudite, Jordanie ndetse n’Ubumwe bw’u Burayi bashimye ayo masezerano, bayita intsinzi ya dipolomasi n’intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye.

Ku ruhande rw’ubuzima, OMS yatangaje ko yiteguye “kongera ibikorwa byo gufasha abaturage ba Gaza,” aho ibikorwa remezo by’ubuvuzi byangiritse bikomeye mu myaka ibiri y’intambara.

Abanyapolitiki ndetse n'imiryango itandukanye irimo amashami ya ONU yishimiye iyi ntambwe yatewe ndetse avuga ko yiteguye gutanga ubufasha. Antonio Guterres; Umunyamabanga mukuru wa ONU asaba impande zombi kubahiriza amasezerano yasinywe.

Abanya-Israeli, abanyapalestine bo mu bice bitandukanye, by'umwihariko abo muri Gaza, bose bishimiye aya masezerano.

Trump yavuze ko abaturage bose bafashwe bugwate bazarekurwa vuba, mu gihe ingabo za Israeli zigomba kuva muri Gaza nk'imwe mu ngingo igize aya masezerano yumvikanyweho.

Yashimiye Qatar, Misiri na Turkey ku ruhare rwazo mu biganiro byagejeje ku bwumvikane, avuga ko ari umunsi ukomeye ku Isi yose.

Ku ruhande rwa Israeli, Minisitiri w’Intebe Benyamin Netanyahu yemeje ko igihugu cye kizagarura abafashwe mugwate bose bari muri Gaza, ashimangira ko guverinoma ye igiye kwemeza ayo masezerano. Ingabo za Israheli zatangaje ko ziteguye kubakira mu gihe inama y’abaminisitiri iteganyijwe kuri uyu wa kane nimugoroba kugira ngo yemeze gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ndetse n'uko abo bazakirwa.

Hamas nayo yemeje iby'aya masezerano, isaba Trump gushyira igitutu kuri Israeli kugira ngo yubahirize ibyo bumvikanyeho byose. Umwe mu bagize Hamas yabwiye AFP ko abafashwe bugwate n'uyu mutwe bazaguranwa imfungwa z’Abanyapalestina basaga 2,000 bakiri bazima, bigakorwa nyuma y'amasaha 72 bishizwe mu bikorwa.

Qatar, nk’umuhuza mukuru, yemeje ko habonetse amasezerano ku mikorere n’imyanzuro ya mbere y’ishyirwa mu bikorwa ry'agahenge, izatuma intambara ihagarara burundu, abafashwe bugwate n’imfungwa bakarekurwa, ndetse n’imfashanyo y’ubutabazi ikagezwa muri Gaza.

Abafite ababo bagifitwe bugwate bishimiye amasezerano

Ku ruhande rw’ubuzima, OMS yatangaje ko yiteguye kongera ibikorwa byo gufasha abaturage ba Gaza,  nyuma y'aho ibikorwa remezo by’ubuvuzi byangiritse bikomeye kubera  intambara imaze imyaka ibiri.

Perezida Trump azasura Misiri na Gaza

Perezida Trump yavuze ko ashobora gusura Misiri cyangwa Gaza mu mpera z’iki cyumweru mu rwego rwo gukomeza ibiganiro by’amahoro. Yavuze ko amahoro mu Burasirazuba bwo hagati ari inzozi zishobora kuba impamo.

Iyi gahunda ya Trump, yatangajwe bwa mbere ku wa 29 Nzeri (09), irimo guhagarika intambara, gusimburanya abafashwe bugwate n’imfungwa, gukura ingabo muri Gaza buhoro buhoro no kugabanya intwaro za Hamas.

Abatuye Gaza bugarijwe n'inzara n'ibura ry'amazi

@rfi

 Oct 9, 2025 - 15:57