Korea ya Ruguru irahakana guha intwaro Uburusiya

Korea ya Ruguru yatangaje ko itigeze igurisha intwaro ku Burusiya kandi ko nta migambi ifite yo kubikora no mu gihe kizaza, ni nyuma y’ibyavuzwe na Amerika ko Moscow irimo kugana kuri Pyongyang mu gushakisha izindi ntwaro.

kwamamaza

Mbere, abategetsi ba Amerika bari bavuze ko Uburusiya bwaba burimo kugura imbunda zirasa imizinga hamwe n’imizinga ubwayo  yo muri Korea ya Ruguru. 

Batangaje ibi rimwe no kugura intwaro zo muri Iran, byerekana ko ibihano by’i burengerazuba birimo kuzahaza igisirikare cy’Uburusiya kiri mu ntambara yo muri Ukraine. 

Icyakora icyo gihe Moscow yahakanye ibi birego. Mugihe byaba ari ukuri, urujya n’uruza urwo ari rwo rwose rw’intwaro hagati y’ibi bihugu byombi rwaba rurenze ku bihano by’Umuryango w’Abibumbye (ONU). 

Mu ijambo ryatangajwe ku wa kane n'ibiro ntaramakuru bya leta ya Korea ya Ruguru, KCNA, bivuga ko umutegetsi utatangajwe wo muri minisiteri y’ingabo y’iki gihugu, yagize ati: “Ntitwigeze twohereza intwaro cyangwa amasasu mu Burusiya mbere, kandi ntiduteganya no kubikora.”

Yashinje Amerika n’izindi ngufu avuga ko zibarwanya, gukwiza ibihuha kugira ngo bagere ku ntego zabo za politiki n’iza gisirikare. 

Mu ntangiriro za Nzeri(9), umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bwa Amerika yavuze ko ibyo Uburusiya bwaguze byaba birimo miliyoni za rokete n’imizinga.

Ariko umujyanama wa Amerika mu by’umutekano, John Kirby, nyuma yumvikanye avuga ko uko kugura kutararangira kandi nta bihamya ko izo ntwaro zizakoreshwa mu ntambara muri Ukraine. 

Kuva muri Gashyantare (2) Uburusiya bwatera Ukraine, iki gikorwa cyahenze igisirikare cyabwo, nubwo gikoresha zimwe mu ntwaro zigezweho nka ‘cruise missiles’. 

Ingabo za Ukraine zo zikoresha intwaro zohererejwe n’ibihugu by’i burengerazuba zimaze iminsi zazifashije kwigaranzura iz’Uburusiya. 

Nyinshi mu ntwaro za Korea ya ruguru ni izo mu gihe cy’Abasoviyeti, ariko ifite misile zikoze nk’iz’Abarusiya.  

Muri Nyakanga(7), Korea ya Ruguru yari kimwe mu bihugu bicye byemeje nka leta zigenga uturere tubiri dushyigikiwe n’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine. Mu kwihimura, Ukraine yahise ihagarika imibanire yose ya dipolomasiya na Pyongyang.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yijeje kwagura umubano y’impande zombi n’imikoranire yubaka mu ibaruwa yandikiye mugenzi we Kim Jong-un. 

 Sep 22, 2022 - 10:44