Igitero cya Amerika kuri Iran: Ubutegetsi buravuga intsinzi, ubutasi bukavuga indi nkuru

Umusaruro wavuye mu gitero cya Amerika ku bigo bya nikeleyeri bya Iran ntuvugwaho rumwe na bamwe mu bategetsi ndetse n'ibyatangajwe n'ubutasi. Isuzuma ry’ibanze ryakozwe n’ubutasi bwa gisirikare bwa Amerika rivuga ko igitero Amerika yagabye ku bigo bya nikeleyeri bya Irani kitashenye burundu iyo gahunda nk'uko byatangajwe n'abarimo Trump, ahubwo ko bishoboka ko cyayitinzeho amezi macye.

kwamamaza

Nk’uko bitangazwa n’abaturuka mu nzego z’ubutasi babitangarije CBS na BBC, ububiko bwa uranium itunganyije ntabwo butangiritse, ndetse n’imashini zayo zikoresha umuvuduko ukabije mu gutunganya ibyo binyabutabire (centrifuges) "nta cyo zabaye".

Perezida Donald Trump we yahakanye ibyo bivugwa, yemeza ko ibigo bya nikeleyeri byashenywe burundu, ndetse ashinja ibitangazamakuru kugerageza gupfobya kimwe mu bitero bya gisirikare "byagenze neza mu mateka y’igihugu".

Ibikorwa byinshi byo munsi y’ubutaka ntibyangiritse

Amerika yarashe ku bigo bitatu bya nikleyeri: Fordo, Natanz na Isfahan, ikoresheje ibisasu bikomeye bizwi nka bunker busters bifite ubushobozi bwo kumenera muri beto ya metero 18 cyangwa kwinjira mu butaka bwa metero 61.

Nubwo ibikorwa bimwe byo hejuru byangiritse cyane, abatanga amakuru bavuga ko ibikoresho by’ingenzi biri kure munsi y’ubutaka byarokotse. Amakuru menshi kandi yemeza ko Iran yari yamaze kwimura bimwe mu bikoresho mbere y’igitero.

Amafoto yafashwe n’icyogajuru agaragaza imyobo mishya ku kigo cya Fordo, ariko nta bimenyetso bifatika byerekana ibyangiritse biri imbere mu bigo.

Minisitiri w’ingabo w’Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko igitero "cyatsembye ubushobozi bwa Irani bwo gukora intwaro kirimbuzi", ariko abandi bayobozi nka Depite Brad Sherman bagaragaza impungenge zishingiye ku makuru atangazws bafata nk' atuzuye.

Sherman yemeza ko hataragaragazwa niba koko ibikorwa byo gutunganya uranium byashenywe cyangwa niba ububiko bwayo bwaragabanutse. Yanavuze ko Iran ishobora kuba ifite uranium ihagije yo gukora intwaro kirimbuzi icyenda.

Hari amakuru avuga ko hari ikindi kigo cy'ibanga cya Iran kiri mu kuzimu kurusha Fordow kiri hafi y'icya Natanz kitigeze kigabwaho igitero ndetse ibisasu bya Amerika bidashobora gusenya.

Ibi bivuga ko umugambi wa Iran waba warateguwe neza, ndetse impande zagabye igitero zidafite amakuru nyayo yose ku bushobozi bwa Iran mu gutunganya no kubika iranium no gukora intwaro kirimbuzi.

Gusa David Albright, inzobere mu by'intwaro za nikeleyeri, yavuze ko Iran ishobora gufata igihe kirekire n’ingengo y’imari nini kugira ngo isubize ku murongo gahunda yayo ya nnikeleyeri ariko ko kandi "ikomeje gukurikiranirwa hafi".

Uko iminsi izagenda ni ko bizagaragara niba igitero cya Amerika cyarasenye koko ubushobozi bwa Iran, cyangwa niba cyarayitinze by’igihe gito gusa.

 Jun 25, 2025 - 11:15