Sénégal: Urubanza rwa Ousmane Sonko, utavuga rumwe n’ubutegetsi rwimuwe.

Urukiko rwa Dakar rwatangaje ko urubanza rwa Ousmane Sonko; utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Sénégal, ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu rwashyizwe ku ya 23 Gicurasi (05) 2023. Sonko watangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida azaba muri 2024 asanzwe yarakatiwe muri Gicurasi (05) igifungo cy’amezi atandatu azira gutesha agaciro Adji Sarr umushinja kumufata ku ngufu.

kwamamaza

Urubanza rwa Ousmane Sonko; umuyobozi w’ishyaka rya Pastef rwatangiye kur’uyu wa kabiri ku ya 16 Gicurasi ( 05) ariko ntiyigeze yitabira. Ousmane Sonko akurikiranyweho gufata ku ngufu umugore ukora massage muri salon nyuma yo guterwa ubwoba ko yakwicwa.

Sonko arabihakana , akavuga ko ahubwo ibi bigamije kumubuza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe umwaka utaha w’2024.

Ubwo urubanza rwe rwabaga iburanisha ntiryatinze kuko ryamaze iminota 20 gusa nk’uko bitangazwa na RFI. Ivuga ko pereza w’urukiko yabajije niba Sonko ahari, nyuma yo kubona ko adahari.

Urubanza rwe rwahise rwimurirwa ku ya 23 Gicurasi (05) 2023 kubera ikibazo cy’imiburanishirize: yasobanuye ko gutangiza uru rubanza babanze kubaza abatangabuhamya bakora aho Adji Sarr uvuga ko yafashwe ku ngufu akora, mu minsi itatu mbere y’itangizwa.

Urega Adji Sarr yari ahari guhera saa tatu mu cyumba kinini cy'urukiko, kitari cyuzuye. Adji Sarr yari atuje cyane.

Uyu munsi hagiwe impaka ku munsi wakwimurirwaho uru rubanza, aho abunganira bavugaga ko bakeneye igihe gihagije cyo gutegura dosiye y’umukiliya wabo, basaba iminsi 45 kugira ngo bategure iyo dosiye y’impapuro zirenga 470.

Me El Hadj Diouf, wunganira Adji Sarr, yagize ati: “ narwanyaga ko rwimurwa, kuko babonye igihe gihagije cyo kwitegura. Twiteguye imyaka ibiri. Habayeho impfu.”

Muri Ziguinchor i Casamance mu majyepfo y’igihuguno muri Dakar habereye imirwano ikaze, nyuma y’itangazwa ry’urupfu rw’umupolisi ryabaye ku wa mbere. Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje ko hari undi muntu wapfiriye i Ziguinchor, n’undi mu nkengero za z’umurwa mukuru, gusa ntaho izo mpfu zihuriye n’urubanza rwa Sonko.

Gusa ababyeyi barasabwa kubuza abana babo kwitabira imyigaragambyo ikomeye ikomeje kuba, nubwo hari abavuga ko nubwo igamije kubuza Perezida kuziyamamariza manda ya 3 [nubwo atarabitangaza].

Gusa ubu haribazwa niba Ousmane Sonko azagaragara  mu rubanza rwe kuwa kabiri utaha? Me Bamba Cissé, umwe mu bamwunganira yagize ati “Turabishaka. ariko niba umutekano ukenewe uhari.”

Urubanza rwa Sonko rwimuriwe ku ya 23 Gicurasi (05) 2023, byitezwe ko rizitabirwa mu buryo budasanzwe, bivuze ko arirwo rubanza rwonyine ruzasuzumwa n’urukiko uwo munsi.

Ousmane Sonko uherutse gukatirwa igifungo cy’amezi 6 [yagihawe  ku ya 8 Gicurasi (05)2023] mu rundi rubanza kubera icyaha cyiswe isebanya no gutuka minisitiri  w’ubukerarugendo. Muri iyi dosiye, Me Bamba Cissé yemeza ko yajuririye urukiko rw’iremezo, maze ruhagarika igihano cya Ousmane Sonko.

 May 16, 2023 - 17:02