
Trump yategetse gusenya ubwato bwa Iran buri mu muhora wa Hormuz
Apr 23, 2026 - 19:05
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yategetse ingabo zirwanira mu mazi gusenya ubwato bwa Iran bushyira mine mu muhora wa Hormuz. Ni mu gihe ku wa 23 Mata (04) Israel na Liban bitegura gusubukura ibiganiro i Washington, nubwo imirwano hagati ya Israel na Hezbollah ikomeje bikongera impungenge z’uko intambara ishobora kwaguka mu Burasirazuba bwo hagati.
kwamamaza
Mu gihe akarere k’Uburasirazuba bwo hagati gakomeje kugarizwa n'ibibazo by'umutekano, Trump yatangaje ko Amerika iri kugenzura byuzuye umuhora wa Hormuz, umwe mu miyoboro ikomeye inyurwamo na peteroli ku isi. Yavuze ko uzakomeza gufungwa kugeza Iran yemeye kugirana amasezerano na Washington, nubwo nta gihamya yatanzwe ishyigikira ayo magambo.
Perezida kandi yategetse ko ingabo z’Amerika zisenya nta kuzuyaza ubwato bwose bwa Iran butega mine muri uwo muhora, ashimangira ko ibikorwa byo gukuramo mine bigomba kwikuba gatatu ugereranyije n’uko byari bisanzwe bikorwa.
Ibi bibaye mu gihe Israel igaragaza ko yiteguye kongera intambara na Iran. Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko bategereje icyemezo cya nyuma cya Trump kugira ngo bagabe ibitero bikomeye, ndetse agera aho avuga ko bashobora gusubiza Iran mu bihe bya kera cyane.
Hagati aho, hari n’andi makuru akomeje kongera umwuka mubi, aho abasirikare babiri b’ingabo zirwanira mu kirere za Israel zishinjwa kuneka no gukorana n’inzego z’ubutasi za Iran. Bivugwa ko umwe muri bo yatanze amakuru y’ibanga arimo ajyanye n’indege z’intambara ndetse n’ifoto z’ibirindiro bya gisirikare.
Ku rundi ruhande, Israel na Liban biteganya gusubukura ibiganiro i Washington biyobowe na Amerika, nyuma y’icyumweru kimwe bemeranyijeho agahenge k’iminsi 10. Icyakora, imirwano hagati ya Israel na Hezbollah yakomeje, aho Liban ishinja Israel gukora icyaha cy’intambara nyuma y’urupfu rw’umunyamakuru Amal Khalil waguyemo mu gitero cy’indege mu majyepfo y’igihugu.
Nubwo hari ibiganiro biri gutegurwa, umwuka w’intambara ukomeje kwiyongera, bigashyira akarere kose mu kaga ko kongera kwinjira mu ntambara ikomeye ishobora no kugira ingaruka ku isi yose.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


