Hakenewe ubundi buryo bwo kumenyekanisha ko hari umuti wakuwe ku isoko ryo mu Rwanda

Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA) gisobanura impamvu hagenda hagaragara imiti ikurwa ku isoko ryo mu Rwanda nyamara yakoreshwaga. Hari bamwe mu baturage bagaragaza ko bataba bafite amakuru ku bijyanye n'ihagarikwa ry’imiti ibyo bavuga ko bishobora kubagiraho ingaruka, bagasaba ko habaho ubundi buryo bwo kubimenyekanisha bikagera kuri bose.

kwamamaza

Kugeza kuri ubu hari imiti itandukanye yagiye ikurwa ku isoko ryo mu Rwanda ndetse hagashyirwaho amabwiriza yuko abantu bakwiye kwirinda kuyikoresha ndetse no kuyicuruza.

Ntirenganya Lazard, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA), asobanura ko ikurwa ry’imiti ku isoko ahanini biterwa nuko uwo muti uba wagaragaje ibibazo ndetse utujuje ubuziranenge nyuma yo kugera ku isoko.

Ati “umuti ukurwa ku isoko iyo wagaragaje ikibazo, umuti iyo ushyizwe ku isoko ukomeza gukorwaho n’ubushakashatsi, iyo hagaragaye ikintu kidasadanzwe kivuye mu bushakashatsi bukorwa igihe umuti wageze ku isoko gishobora kugaragara haciye igihe kirekire ariko ntibibuza ko hafatwa ibyemezo ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo kurengera ubuzima”.

Abaturage bavuga ko usanga batamenya ayo makuru, ibyo basaba ko habaho ubundi buryo bwo kugeza ayo makuru kuri bose mu rwego rwo kwirinda ko bahandurira indi ndwara runaka.

Umwe ati “ntabwo abantu benshi bajya bamenya ko iyo miti yakuwe ku isoko, hari n’imiti iva ku isoko ugasanga benshi bavuga ko bawukuyeho kandi ariwo wabafashaga bigatuma hari abayitumiza mu buryo bwa magendu kubera ko atabisobanukiwe neza, hakwiye kubanza kujyaho ubukangurambaga”.

Undi ati “ntabwo ariko abaturage bose bamenya amakuru kuko hari abadakurikira cyane, hakorwa ubukangurambaga cyane, inzego z’ibanze zikamenyesha abaturage, mu nama rusange ndetse no mu muganda kuko birakenewe cyane”.

Imwe mu miti imaze gukurwa ku isoko n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA) ni umuti wa Aspirine Vitamin C, Relief, puderi yitwa Johnson’s baby, imiti ikomoka ku bimera ndetse n’indi.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star   

 Jun 24, 2025 - 10:55