
Hakenewe ubufatanye bw’ibihugu kugirango icyuho kikiri mu buvuzi gikurweho
Jun 17, 2025 - 09:35
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu kugirango icyuho kikiri mu buvuzi gikurweho mu rwego rwo kongera ubushobozi bubifasha guhangana n’indwara z’ibyorezo, izitandura n’izindi zikunze kwibasira by’umwihariko umugabane w’Afurika.
kwamamaza
Ni inama ibaye ku nshuro yayo ya 12, aho izwi nka ECDPT, ihuriza hamwe inzobere n’abashakashatsi mu by’ubuvuzi, abayobozi n’abafata ibyemezo, bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi 5, igamije gushaka ibisubizo no ku kuzamura urwego rw’ubuvuzi, rukirimo imbogamizi zitandukanye by’umwihariko ku ruhande rw’umugabane w’Afurika.
Dr. Albert Tuyishime, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda no gukumira indwara muri RBC ati “ku mugabane w'Afurika turacyari inyuma mu bijyanye n’ubushakashatsi, umugabane w'Afurika ukoresha 99% by’inkingo zikorwa ku isi ariko wareba izikorerwa ku mugabane ugasanga ziri munsi ya 1%, dufite urugendo runini tugomba gukora mu bijyanye n’ubushakashatsi”.
Uretse umugabane w’Afurika ngo iyi nama izagira n’uruhare mu gusangizanya kw’ibihugu, ubunararibonye ku by’ubushakashatsi buba bwakozwe mu bihugu byabo.
Dr. Albert Tuyishime akomeza agira ati “iyi nama icyo iza kudufasha twebwe nk’u Rwanda cyane cyane ni ukurwanya no gusuzuma indwara, turaza kugira umwanya wo kuganira n’abandi bashakashatsi baturutse ahantu hatandukanye, turebe ibyo bamaze kugeraho, turebe icyo twabigiraho, tunarebe icyo twakorana, mu bushakashatsi biba byiza iyo abahuje ikibazo bagiye hamwe bagashaka igisubizo cyangwa se bagakora ubushakashatsi ku cyabafasha bose hamwe”.
Mu gihe ibyorezo byagiye bishegesha isi mu bihe bitandukanye ibyo birimo nka ebola, Marburg, Covid 19, monkey box n’ibindi inzobere n’abashakashatsi mu by’ubuvuzi barenga 1600 baturutse mu bihugu 76 byo ku isi yose, bemeza ko ubufatanye mu by’ubuvuzi aribwo buzatuma isi ishobora guhangana nabyo.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


