‘Hakenewe kongerwa imbaraga ubukangurambaga no kwigisha umugore.”Minisitiri Dr Uwamariya.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yavuze ko hakenewe gushyira imbaraga mu bukangurambaga no gusobanurira abagore amahirwe yabashyiriweho. Avuga ko hari abagore cyane abo hasi badafite kuri ayo makuru. Nimugihe bamwe muri ba mutima w’urugo bagaragaza ko bigoye ko igihugu kigera ku ntego yacyo y’umuryango utekanye mugihe hakiri ibibazo by’igwingira mu muryango.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga inama rusange ya 22 ku rwego rw’igihugu, aho yari ihuriyemo ba mutima w’urugo 503 bagize inama y’igihugu y’abagore mu ntara zose z’igihugu ndetse n’umujyi wa Kigali.

Nyirajyambere Belancille; Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu, yasabye ba mutima w’urugo ko  guhura kwabo ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no kongera gufata imyanzuro mishya bagamije kuganisha ku cyerekezo igihugu kijyamo.

Yavuze ko  imihigo ya  mutima w’urugo yahinduye byinshi kandi yatumye umugore abaho atekanye.

Yagize ati: “imihigo ya ba mutima w’urugo yahinduye mu buryo bugaragara imibereho y’imidugudu, aho abaturage batuye, mu bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.turayisangira kugira ngo dufashe umugore gufatikanya mu iterambere.”

“ ibi byose bituma umugore abaho atekanye, bityo akabona umwanya wo kwitabira izindi gahunda ziterambere afatikanyije n’abandi. Ninabyo byatumye agira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.”

Ku rundi ruhande ba Mutima w’urugo basabwe kureba icyakwihutisha umuvuduko wo kurandura ikibazo cy’igwingira.

Umwe mu batanze ibitekerezo yagize ati: “dufite ikibazo gikomeye cyane cy’igwingira, niba dyfite gahunda yo kubaka umuryango ushoboye, iteye imbere kandi utekanye, ngira ngo nka ba mutima w’urugo bose bahuriye muri iyi nama rusange biyemeze. Ndumva dukwiye kwiyemeza kuko ikibazo cy’igwingira gihangayikishije igihugu, gihangayikishije umuryango.”

“Niba turi kureba umuryango, dutekereze no ku muryango mu myaka 50 iri imbere, niba dufite 33% ku rwego rw’igihugu, ubwo tutagiye mu turere n’intara kandi tukaba dufite muri NST1 ko tugomba kuba turi kuri 19%, twese umuryango ushoboye kandi utekanye aricyo kintu kituraje inshinga”

“Ariko tukanatekereza ngo mu myaka iri imbere, umuryango ushoboye kandi utekanye ufite abana bagwingiye bangana gutya, ese wubakitse gute? Rero twakagombye kuva hano dufashe umwanzuro ufatika.”

Muri gahunda yo gufasha abagore kugera ku iterambere Dr. Uwamariya Valentine; Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yagarutse kuri gahunda yo kwegera abagore bakabereka inzira banyuramo mu kugera ku cyerekezo k’igihugu.

Ati: “birasaba ko twongera imbaraga mu bukangurambaga no gusobanurira abagore amahirwe ahari kugira ngo babashe kugera kuri ibyo byiza byabateganyirijwe, cyane cyane bariya bagore bo hasi, hariho abasobanukiwe koko ariko hariho n’abandi batazi ko ayo mahirwe ahari ndetse no gukomeza kubahugura no kubafasha muri iyo mishinga kugira ngo babashe kubona ayo mahirwe.”

Mu myanzuro yari yafatiwe mu nama rusange y’umwaka ushize uko ari 9, imyinshi  yatumye ubuzima bw’umugore n’umuryango muri rusange buhinduka maze ibikorwa byinshi bishyirwa mu bikorwa.

Muri iyi nama rusange y’abagore ya 22 nayo yasojwe hashyizweho ibikorwa bizakorwa hashingiwe ku ngengo y’imali irimo uwo gufasha amakoperative y’abagore izatwara miliyoni zirenga 59.

Aya mafaranga azahabwa koperative 39 zirimo abagore bakora ubucuruzi zo muri Rusizi na Rubavu nk’uturere dukora ku mipaka.

Ubusanzwe inama y’igihugu y’abagore ishyirwaho n’itegeko n’iteka rya Minisitiri w’intebe n°01/03 ryo kuwa 11/02/2011 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’inzego z’inama y’igihugu y’abagore.

 Sep 1, 2023 - 22:53