
Hakenewe izindi mbaraga n’uruhare rwa buri wese mu kurwanya malariya
Jun 11, 2025 - 11:14
Mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 14 bwo kurwanya malariya mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gasabo nka kamwe kaza ku isonga mu kugira malariya iri hejuru, abayobozi bo mu nzego zitandukanye bavuga ko ubu bukangurambaga busize impinduka igaragara ariko ko hagikenewe izindi mbaraga n’uruhare rwa buri wese mu kurwanya malariya.
kwamamaza
Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko akarere ka Gasabo kaza ku isonga mu kugira abarwayi ba malariya benshi, aho gafite abagera ku bihumbi 13. Ibi byatumye hatangizwa ubukangurambaga bw’iminsi 14 mu kurwanya malariya mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gasabo.
Hasozwa iki gikorwa, Kankindi Leoncie, umukozi muri RBC, avuga ko hakozwe ibikorwa byinshi muri iyo mirenge kandi byatanze umusaruro mwiza.
Ati “hagiye hakorwa ibikorwa byinshi byo kurwanya malariya no kwibutsa abaturage ko bakwiye kuyirinda, havuwe abantu bagera 8788 ku bihumbi 17780 bapimwe, hakozwe ikigereranyo cy’ibipimo bya malariya byakozwe mu byumweru 2 by’ukwezi kwa 4 havuwe abantu ibihumbi 5456 ku bihumbi 11677 bihanywe na 46.7%, mu byumweru bya operasiyo malariya havuwe ibuhumbi 8788 ku bihumbi 17780 bihwanye na 49.4%, ibi ni umusaruro mwiza w’ibyavuye muri operasiyo malariya”.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bajyanama b’ubuzima bahuguwe, bavuga ko bagihura n’imbogamizi aho bahera basaba ko hagira igikorwa.
Umwe ati “iyo dupimye imiti iradushirana iyo idushiranye twapima twasanga undi ayirwaye tukabura uko tumuvura kubera ko imiti yashize, cyangwa se ugasanga imiti irahari ariko kuko twapimye urwo rugo rwose igashira mbere, bongereye ibikoresho bakongera n’imiti twayihashya”.

Undi ati “imbogamizi dufite ni imyumvire itarazamuka hagati y’ababyeyi cyane cyane uburyo bagomba guhaguruka no guhangana n’icyorezo cya malariya, imiti haracyarimo ikibazo bitewe nk’ibigo tuba dukoraho nk’ibigo byo mu cyaro”.
Mudaheranwa Regis, Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Gasabo, avuga ko nubwo hasojwe ubukangurambaga bw’iminsi 14, ibikorwa byo kurwanya malariya bidahagaze mu mirenge yose.
Ati “ubukangurambaga burakomeje ariko operasiyo yashoje, habayeho kubona malariya uburyo tutajyaga tuyibona kuko abantu babashije kugera ku miryango abantu batangira kwivuriza hasi, ubu duhagaze neza ugereranyije nuko twari tumeze”.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, aho hatanzwe ibihembo by’ishimwe ku bafatanyabikorwa, inzitiramibu ku banyeshuri baje bahagarariye abandi, ku bajyanama b’ubuzima ndetse n’abandi. Ni ibikorwa kandi byatangiye mu kwezi kwa kane taliki 13 kugeza 26 z’ukwezi kwa 5.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


