Hakenewe itegeko rigenga abavuzi gakondo nk’umuti w’agakajari kabugaragaramo.

Abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abiyita abavuzi gakondo ndetse n’akajagari k’abavuga ko bavura indwara zose. Bavuga ko ibyo babaikora bagamije gusa kwishakira amafaranga nuko bagatanga imiti idakora.ku ruhande rw’abagize urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda, ntibajya kure y’ibi kuko bemeza ko hari abivanze mu mwuga wabo. Bavuga ko hari ibikorwa byo kubagenzura maze ababonetse bagashyikirizwa inzego zibishinzwe.

kwamamaza

Icyakora ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) kivuga ko kugirango ako kajagari gacike n’ukutizerwa abakora uwo mwuga bakwiye gukora uko bashoboye bagakemura ibibazo bibarangwamo, bagashaka ibyangombwa byabugenewe kandi bagakoresha imiti yujuje ubuziranenge

Nubwo abaturage bagaragaza gushidikanya ku bavuzi gakondo, ubu buvuzi gakondo bwemewe mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi. Gusa hari abaturage bavuga hari abavura bafite imiti ikora ariko bitabujije ko hari n’ababikora bishakira amaramuko gusa. Gusa iyo uganiriye n’abaturage usanga bavuga ibitandukanye kur’ubu buvuzi butavugwaho rumwe.

 Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, Umwe yagize ati: “Umuntu arambwira ati dore warwaye akantu aka n’aka, dore uyu muti wagukiza kuko nanjye warankijije, nanjye nshobora kuwukoresha.”

Ku ruhande rw’abatumva neza ubu buvuzi, umwe yagize ati: “njyewe simbemera kuko ntawe ndagura imiti nabo. ”

Aba bavuga ko iyo barwaye bahita bajya kwa mavuriro, aho kugana ubu buvuzi, umwe ati: “nkubwire ko nkorora, nakwitsamura ngafata mituelle , nta kindi. ngo bakunda gutegera abadamu ku nda!”

Undi ati: “ icyiza ni uko bajya kwa muganga kuko ibya akondo rwose ntabwo aribyo.”

Bavuga ko mu buryo bwo kwirinda guterwa ikizere n’ababagana bajya bakoresha uburyo bwizewe kandi bakaba bafite ibyangombwa.

Umer ti: “ icyiza wenda babijyana muri leta noneho bakayijyana muri za laboratoire zemewe, bakabisuzuma  ko byujuje ubuziranenge noneho bakajya babitanga [imiti] byujuje ubuziranenge.”

Undi ati: “ubundi uri umuvuzi gakondo, mbere yo kumvura , ugomba kunyereka niba ufite certificate kuko hari n’abatubuzi. Mubyakorwa, ahubwo leta nibigenzure neza, irebe ko abo bavuzi bafite gahunda noneho babahe imbaraga kuburyo nk’uwo muntu yaba afite icyangombwa kimwemerera ko agomba gukora ubwo buvuzi.”

Niyonsaba Pierre ; uhagarariye abavuzi gakondo bo mu ntara y’Iburengerazuba mu rugaga rwabo, avuga ko bafatanya n’inzego z’ibanze kugenzura abadafite ibyangombwa bibemerera kuba abavuzi gakondo bemewe, maze bagashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Ati: “Nubwo turi abaganga, turiho dutandukanye. Hariho ibiribyo n’abakora ibitaribyo ariko nkatwe hari amahugurwa tumazemo iminsi, turi kugenda turwanya abantu biyitirira ubuganga gakondo tukabashyikiriza imirenge runaka. Noneho uwo muganga yaba akora adafite ibyangombwa, tukamushyikiriza inzego zibishinzwe.”

Ntirenganya Lazare; Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibiribwa mu Kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA),  avuga ko kugirango ubu buvuzi butere imbere hari ibyo bo bakwiye gushyiramo imbaraga ku giti cyabo.

Ati: “Mubyukuri bakwiye kugira gahunda mu mikorere, cyane cyane ko burya ubuvuzi gakondo n’ibindi bihugu birabufite rwose, tunifuza ko na hano byatera imbere. Rero nibegere ikigo, barebe ibisabwa babyuzuze, imiti yabo ijye ku isoko yujuje ibisabwa kandi ifite ibyangombwa. Ubwo ni ukugira ngo umwuga wabo utere imbere.”

“ Icyo rero nicyo nabashishikariza cyane, nibuzuze ibisabwa, kubahiriza amabwiriza ahari, kugira ngo bifashe no mu kurinda ubuzima rusange bw’abanyarwanda.”

Mu rwego rwo kunoza ubuvuzi gakondo mu Rwanda, hifuzwa ko habaho itegeko rigenga umwuga wabo rikanateganya ibihano bikomeye ku bamamyi babeshya abantu ko bavura indwara runaka kandi batabifitiye ubushobozi.

Icyakora Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko harimo gutegurwa itegeko rigenga imikorere yabo, hagamijwe guca akajagari kagaragaramo maze bukagira umurongo, gahunda, amabwiriza ndetse n’amategeko bugenderaho.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Mar 3, 2023 - 13:04