
Hagiye gushyirwaho ikirango cy'ubuziranenge gihuriweho n'ibihugu by'Afurika
Apr 29, 2025 - 07:45
Mu Rwanda hateraniye inama Nyafurika yiga ku buziranenge, muri gahunda yo guhuriza hamwe kw’ibihugu, kugirango ibikorerwa muri Afurika birusheho kugira ireme n’agaciro binyuze mu guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika ndetse no hanze yabyo.
kwamamaza
Ni inama Nyafurika ihuriyemo ibihugu bigera kuri 6 bihagarariye ibindi, aho biri gukorana kugirango ikirango cy’ubuziranenge Nyafurika ibikoresho cyangwa ibicuruzwa gishyizweho kibashe kugurishwa ku rwego mpuzamahanga nta bundi bugenzuzi bubayeho.

Dr. Hermogene Nsengimana, umunyamabanga mukuru w’umuryango Nyafurika utsura ubuziranenge ati "iyi nama turimo y'iminsi 2 ni iyo kwigisha abantu batandukanye, dushaka kubigisha uburyo bashobora kubona ikirango Nyafurika cy'ubuziranenge, hari ibirango byinshi tugira mu bihugu by'Afurika, dushaka ko ikirango cy'ubuziranenge Nyafurika kizatuma umuntu ashobora kukibona akaba yacuruza bimworoheye mu bindi bihugu ku buryo niba ufite icyo kirango ikintu ucuruza kigiye mu kindi gihugu batagomba kongera kugikorera igenzura ry'ubuziranenge bazemeza ko cyanyuze muri ubwo bugenzuzi".
Ni ibintu abakora ibikoresho bitandukanye bitabiriye iyi nama bavuga ko iki kirango gihuriweho cy’ibihugu kizatuma ibyo bakora bigera ku isoko rya kure kandi mu buryo butaruhije nkuko byari bisanzwe.

Claudine Bampire, ahagarariye ELI GOF LTD itunganya akawunga ati "iki kirango gifite akamaro cyane kuko nitumara kubona iki kirango bizadufasha mu koroshya ibijyanye n'ubucuruzi ku rwego rw'umugabane wose w'Afurika kubera ko nitumara kubona iki kirango ntabwo ari ngombwa ko ujya kureba ibwiriza ry'ubuziranenge ryabo ni irihe, uzajya ukoresha ryarindi ryo ku rwego rw'umugabane wose ukaba ushobora kujyanayo igicuruzwa cyawe nta kibazo biguteye".
Jean Pierre Bajeneza, umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge mu kigo gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda (RSB) yagaragaje ibikwiye kwitabwaho kugirango ibyo bicuruzwa koko bibone icyo kirango kandi bibe byagera kure hashoboka.
Ati "hari uburyo uba usanzwe ukora ariko kugirango ubishyire mu buryo bw'ubuziranenge hari ubumenyi bwimbitse, uburyo igicuruzwa cyakozwe uyu munsi cyongere kuba ariko kimeze ejo igihe cyose ntigihinduke, uburyo ugipfunyika, uburyo ugishyira ku isoko kigaragarira buri wese ukigana, ibyo byose iyo wabimenye bituma urushaho guhangana ku isoko ndetse bigatuma n'ayo mabwiriza arushaho gukoreshwa ukabona na bya byemezo by'ubuziranenge".
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda kivuga ko kugeza ubu kimaze gushyiraho amabwiriza 4600 agamije kugenzura no kubahirizwa ku bijyanye no kugena ubuziranenge kandi ayo mabwiriza akaba yigishwa ndetse agasangizwa hirya no hino mu bihugu bitandukanye.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


