Hagiye gukorwa ubugenzuzi ku nyubako ku guteganya inzira zinyurwamo n’abafite ubumuga.

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, NCPD, hamwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bagiye gutangira igikorwa cyo kugenzura inyubako zihurirwamo n’abantu benshi harebwa niba ziteganya inzira zinyurwamo n’abafite ubumuga. Inyubako zizagenzurwa zirimo izarangiye n’izikiri kubwakwa. Nimugihe hari abafite ubumuga bakivugako hari inyubako Zimwe na zimwe zitaborohereza kuzinjiramo bitewe nuko zitagira bene izo nzira.

kwamamaza

Leta y’u Rwanda, binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda housing authority) isaba ko buri nyubako by’umwihariko izihuriramo abantu benshi zigomba kuba zifite inzira zateganyirijwe abafite ubumuga.

Gusa bamwe mubafite ubumuga baracyagaragaza ko hari inyubako zitubahirije aya mabwiriza.

Umwe mu bafite ubumuga yatangarije Isango Star ko “hari n’inyubako ujyamo ushaka n’umuyobozi ari hejuru, ugakomeza umutumaho akavuga ngo ‘ndaje’ ukongera ukamutumaho kubera ko uteri bwurire kugira ngo ugereyo, ugasanga ni ikibazo. Bikarinda saa sita zikugereraho ukimutumuho kandi ibyo arimo utari bunahagere.”

Undi ati: “ariko ubundi, icyo leta iteganya muri iki gihe cyose n’ibyo yagiye iteganya, izo nzira yagiye izitegura. Aho zitaragera [inzira] bagerageze kuko n’abantu bafite ubumuga bakeneye kugira ngo bagere ku mikino [ahabera imikino], bagere mu myidagaduro…. (…) Haba kwa muganga, mu masitade habera imikino…hose bagerageze babikore rwose.”

“badufashije bazubaka kugira ngo tubone uko twajya tugera muri izo nyubako.”

“ bashiraho inzira zabagendera mu tugare cyangwa hepfo.”

Mu cyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga cyitangiye ku ya 03 Ukuboza hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, NCPD, ku bufatanye na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC, batangaje ko hari igikorwa cyo kugenzura inyubako mberabyombi zakira ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro, mu rwego rwo kureba niba zubahirije amabwiriza yo guteganya inzira zagenewe abantu bafite ubumuga.

Emmanuel NDAYISABA; umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD, yagize ati: “ni ukugenzura inyubako zikorerwamo imikino n’imyidagaduro niba zidaheza abantu bafite ubumuga. Ku rwego rw’igihugu, turashaka gusura ziriya stade zubakwa cyane cyane, ubwo turavuga Stade Amahoro, Petit stade…zose urabona ko zirimo zubakwa. Tuzareba na BK Arena, Kigali Pele Stadium, ndetse na Kimisagara aho bakunze kwita kuri maison de jeune.”

“hariya turashaka kureba ziriya nyubako zimeze zite? Ese zubahirije ibya ngombwa? Ese ntiziheza abafite ubumuga? Kugira ngo niba hari amakosa akosorwe. Ziriya zicyubakwa tuba tugifite amahirwe niyo mpamvu  twavuze turi reka duhite tubikora hakiri kare, turebe ko twafatirana ibyo bakosora babikosore kugira ngo abantu bafite ubumuga bakeneye gukina cyangwa kureba imikino babashe kugira uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda badafite ubumuga.”

@ YASSINI TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 Dec 5, 2023 - 13:47